Kamonyi: Niyikiza arakekwaho kwica umugore we

Umugore witwa Nyiransabiyumva Aline wari ufite imyaka 28 wari utuye mu Murenge wa Kayenzi, mu Kagali ka Cubi, mu Mudugudu wa Kamabuye yishwe akubiswe ikintu ku mutwe hagakekwa umugabo we witwa Niyikiza Claude w’imyaka 29 babanaga ndetse bari bafitanye umwana umwe.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye ku gicamunsi cyao ku itariki ya 23 Ukwakira 2023 ahagana saa munani z’amanywa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mwizerwa Rafiki avuga ko ahagana saa munini z’amanywa ari bwo bamenye aya makuru bihutira gutabara basanga Nyiransabiyumva yamaze gupfa ndetse afite amaraso ku mutwe bishoboka ko hari icyo yakubiswe.
Yagize ati: “Aya makuru ni yo Nyiransibumva ni we wapfuye tumaze kumenya amakuru twihutiye kugerayo dusanga byarangiye afite amaraso ku mutwe ndetse umugabo we nawe twabonye nawe ameze nabi twihutira kumujyana kwa muganga ngo yitabweho kuko yari amerewe nabi”.
Akomeza avuga ko bishoboka ko uyu mugabo n’umugore we bari biriwe mu kazi ahubwo bagera mu rugo bakaba hari ibyo batigeze bumvikanaho.
Ati: “Amakuru twamenye ni uko bari biriwe mu kazi bari kumwe ariko bashobora kuba barageze mu rugo hakaba ikintu runaka batumvikanyeho, hakabaho intonganya zacyekwaho kuganisha aho umuntu yakambura undi ubuzima kuko tuhagera twashatse amakuru ngo wenda dukeke abandi bantu ariko dusanga nta muntu wigeze agera mu rugo rwabo”.
Gitifu Mwizerwa asaba abaturage ko mu gihe babonye urugo rurimo amakimbirane bakwiye kujya batanga amakuru kugira ngo hirindwe ko habaho kuvutsanya ubuzima kuko ubuyobozi bushobora kubireba bugasanga hari impamvu zatuma batandukana, bagatandukanywa kugira ngo hatabaho kwamburana ubuzima.
Uyu mugore n’uyu mugabo bari bafitanye umwana umwe mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wajyamwe mu bitaro bya Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma kugirango hakurikireho umuhango wo kumushyingura.
AKIMANA JEAN DE DIEU