Umuriro waburaga inshuro 40 usigaye ubura 19 ku mwaka – REG 

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) buratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu baturage ikindi ngo inshuro amashanyarazi yaburaga ku mwaka zagabanyutse ku kigero gishimishije.

Zingiro Armand, Umuyobozi Mukuru wa REG, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Cyicaro cya REG mu Mujyi wa Kigali.

Zingiro agira ati “Mu gihe gishize amashanyarazi yaburaga inshuro 40 ku mwaka, ubu byarakemutse kandi dukomeje gukorana n’abandi bafatanyabikorwa.

Twavuye ahantu hatameze neza ubu aho turi tumeze neza ukurikije ibipimo bya Banki y’Isi. Ubu amashanyarazi abura amasaha 19 ku mwaka”.

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko iyi mibare igaragaza inshuro amashanyarazi abura, bishingira ku bipimo mpuzamahanga.

Twavuye kuri 56 Mg ubu ni 37. 6 MG bakoresha mu nganda.

Urugomero rwa Rusumo ruzatanga Megawati 80 zizakoreshwa n’ibihugu Tanzaniya, u Rwanda n’u Burundi.

Ubu harimo harakorwa igerageza, aho rigeze kuri Megawati 27MG. Mu mpera z’uku kwezi igerageza rizaba ryarangiye.

Amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda 31% ni akomoka ku mazi, 24% akomoka kuri nyiramungengere, 3% ni akomoka ku mirasire y’izuba, mu gihe 16% akomoka kuri Gazi.

Kugeza ubu hamaze kubakwa imiyoboro migari ireshya n’ibilometero 1,150 akusanyirizwa hafi y’abaturage nyuma bakayahabwa.

Imihanda ireshya n’ibilometero 600 mu Ntara y’Iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru iracaniwe, ikaba ari imishinga yakozwe muri iyi myaka ishize.

Ingo zifite amashanyarazi zigeze kuri 74,4%. Izifatiye ku miyoboro migari zigera kuri miliyoni 2.5 mu gihe miliyoni 1.8 zifite amashanyarazi hanyuma ingo 20% zifatiye ku yindi miyoboro.

Ingo 2,230 zahawe amashanyarazi umwaka ushize.

Inganda zikoresha diyezeli zarazimijwe. Ubuyobozi bwa REG buvuga ko iyo inganda zikora igerageza umuriro ugenda ubura. “Ni ko bigenda iyo inganda zigiye gutangira”.

Ingaruka z’ibiza n’ibyo byose ngo byatumye habaho icikagurika ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato.

Mu gihe abantu baba batangije ibikorwa remezo by’amashanyarazi ngo REG yagera aho yifuza.

Muri gahunda ya NST1, REG ivuga ko igeze ku rwego rushimishije ariko ngo ntiragera aho bifuza.

Ku rundi ruhande, Leta yashyizemo amafaranga menshi kugira ngo bagere ku nshingano zabo muri iyi gahunda ya NST1.

Urebye aho tugeze kuri 74.4% by’ingo zifite amashanyarazi n’igihe gisigaye, REG irizeza ko izabigeraho.

REG ikangurira abikorera kugira ngo bashobore kugeza amshanyarazi ku Banyarwanda.

Diyezeli yagabanyijeho 57% mu gihe Megawati nyinshi zikenerwa mu gihugu ari Megawati 205.

Kugeza ubu harimo kuvugururwa imiyoboro ishaje izatwara miliyari zisaga 30.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE