Niger: EU yafatiye ibihano abahiritse ubutegetsi

Ku wa Mbere, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemeje uburyo bw’imikorere no gufatira ibihano agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger muri Nyakanga.
Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yemeje ko iyi gahunda nshya izemerera uwo Muryango guhana abantu n’inzego zishinzwe ibikorwa bibangamira amahoro, umutekano, guhungabanya Itegeko Nshinga, guhonyora uburenganzira bwa muntu cyangwa amategeko mpuzamahanga bya Niger.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi wavuze ko ugamije kwerekana no gushimangira ingamba zose zafashwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS).
Ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi Josep Borrell, yavuze ko “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wamaganye byimazeyo ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger.”
Yakomeje agira ati: “Hamwe n’iki cyemezo cy’uyu munsi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urashimangira inkunga mu bikorwa bya ECOWAS kandi utanga ubutumwa busobanutse neza kuko guhirika ubutegetsi biratwara amafaranga.”
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushobora guhagarika umutungo w’ibigo, n’abantu ku giti cyabo, kandi ukabafatira ibihano by’ingendo.
Kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum, bahise bata muri yombi abandi bayobozi bakomeye, barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri Peteroli, nyuma yo gufunga Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Niger Col. Major Amadou Abdramane, ku wa 19 Ukwakira, yatangarije kuri Television y’Igihugu, ko mu gitondo cyo ku wa Kane baburijemo umugambi Perezida Bazoum yari afite wo gutoroka hamwe n’umuryango we ndetse n’abashinzwe umutekano babiri bagerageje gutoroka aho bari bafungiye.
Yavuze ko bateganyaga gukoresha kajugujugu bakerekeza muri Nigeria.
Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) kandi washatse gukoresha ingufu kugira ngo usubize ku butegetsi Perezida watowe wa Niger, Mohamed Bazoum.
KAMALIZA AGNES