Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Nyamasheke: Ba rushimusi 12 bafatanywe imitego 31 y’uburobyi itemewe

Nyamasheke: Ba rushimusi 12 bafatanywe imitego 31 y’uburobyi itemewe

Ba rushimusi 12 bafatanywe imitego 31 y’uburobyi itemewe mu kiyaga cya Kivu, yangiza isambaza, mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu Midugudu ya Murwa, Mujabagiro na Gikuyu, mu Kagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.

Abo 12 bakekwaho kuba ba rushimusi b’utwana tw’isambaza, bakoresha imitego itemewe baturoba, n’imitego 31 itemewe bakoresha, 11 muri bo bahise bacibwa amande agenwa n’itegeko, bo n’imitego bafatanywe bajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Gataka muri uyu Murenge, umwe aracika.

Imvaho Nshya yatangarijwe ko harimo abagore 5, barimo umwe wafatanywe imitego 7, hafatwa n’abagabo 5. mu bafashwe bose,uretse uwo wafatanywe imitego 7,abandi 2 buri wese afatanwa 4, umwe afatanwa imitego 3, batanu buri wese afatanwa imitego  2 abandi 3 buri wese afatanwa umutego umwe umwe.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri aka Karere, Ndagijimana Elias yatangarije Imvaho Nshya ko bafashwe mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira, buri wese akaba agomba kwishyura amande agenwa n’itegeko ava ku mafaranga 200.000 kujyana hejuru, bakanajyanwa muri kiriya kigo kwigishwa.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 10
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 14
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 15
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 15
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 19