Nyamasheke: Ba rushimusi 12 bafatanywe imitego 31 y’uburobyi itemewe

Ba rushimusi 12 bafatanywe imitego 31 y’uburobyi itemewe mu kiyaga cya Kivu, yangiza isambaza, mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu Midugudu ya Murwa, Mujabagiro na Gikuyu, mu Kagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.
Abo 12 bakekwaho kuba ba rushimusi b’utwana tw’isambaza, bakoresha imitego itemewe baturoba, n’imitego 31 itemewe bakoresha, 11 muri bo bahise bacibwa amande agenwa n’itegeko, bo n’imitego bafatanywe bajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Gataka muri uyu Murenge, umwe aracika.
Imvaho Nshya yatangarijwe ko harimo abagore 5, barimo umwe wafatanywe imitego 7, hafatwa n’abagabo 5. mu bafashwe bose,uretse uwo wafatanywe imitego 7,abandi 2 buri wese afatanwa 4, umwe afatanwa imitego 3, batanu buri wese afatanwa imitego 2 abandi 3 buri wese afatanwa umutego umwe umwe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri aka Karere, Ndagijimana Elias yatangarije Imvaho Nshya ko bafashwe mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira, buri wese akaba agomba kwishyura amande agenwa n’itegeko ava ku mafaranga 200.000 kujyana hejuru, bakanajyanwa muri kiriya kigo kwigishwa.
BAHUWIYONGERA SYLVESTRE