U Rwanda rwanyuzwe n’umusaruro w’ubufatanye n’u Bushinwa mu bucuruzi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa James Kimonyo, yashimye intambwe ishimishije imaze guterwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kwimakaza ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga (e-commerce) hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Ku wa 23 Nyakanga 2018, ni bwo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bakurikiranye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, umusaruro ukaba waratangiye kuboneka nyuma y’igihe gitoya.
Muri uwo mwaka ni bwo hanatangijwe gahunda y’Ihuriro ru’Ubucuruzi Mpuzamahanga bwifashisha ikoranabuhanga (eWTP) nyuma y’amasezerano Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigo Alibaba Group cyashinzwe n’Umuherwe w’Umushinwa Jack-Ma.
Mu myaka itatu ishize, ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bwushinwa mu by’ibukungu bwagaragayemo impunduka z’iterambere zifatika, aho kuri ubu u Bushinwa buza mu bihugu bitatu bya mbere byakira ibicuruzwa byinshi bituruka mu Rwanda ku Isi.
Ubucuruzi bushinhiye ku ikoranabuhanga bukomeje kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha iyerambere ry’ubutwererane bw’ibihugu byombi bushingiye ku bukungu n’ubucuruzi.
Ubwo yitabiraga Imurikagurisha Nyambukamipaka ry’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ryabereye i Hunan (Changsha) hagati y’italiki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2023, Ambasaderi James Kimonyo yashimye intambwe imaze guterwa.
Yagishimangiye ko amasezerano y’u Rwanda n’u Bushinwa, yatumye ibicuruzwa by’u Rwanda biboneka ku bwinshi ku isoko ry’u Bushinwa ryifashisha ikoranabuhanga.
Iryo murikagurisha ryabereyemo ibikorwa byo kugaragaza imbonankubone ibicuruzwa byo mu Rwanda uhereye ku ikawa, icyayi m’urusenda aho ibyinshi byanaguzwe n’Abashinwa basanzwe bakunda umwimerere w’ibicuruzwa byoherezwa n’u Rwanda.
Ni imurikagurisha ryabereye ku cyanya gifite ubuso bwa bwa metero kare 22,000 rikaba ryari rifite ibyiciro bine, uhereye ku hamurikiwe imbuga zitandukanye zifashishwa mu bucuruzi bwo kuri murandasi, ahari inganda n’ibicuruzwa, icyiciro cy’abatanga serivisi z’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi ndetse n’icy’ahamurikirwaga ibicuruzwa byaturutse mu bice bitandukanye by’Isi hifashishijwe inkoranabuhanga.
Imbuga 12 zikomeye ku Isi harimo SHEIN na Google, ibigo bitandatu by’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga byo mu Ntara ya Hunan ndetse n’inganda nyinshi zo muri iyo Ntara no hanze yayo byari bihari.
Iryo Murikagurisha ryitabiriwe n’ibido by’ubucuruzi birenga 600 ndetse n’ibigo bikora ubucuruzo bwambukiranya imipaka byibumbiye mu matsinda arenga 20 mu Bushinwa.
Uretse Ambasaderi w’u Rwanda, iryo murikagurisha ryanitabiriwe na ba Ambasaderi ba Kenya, Australia, Korea y’Epfo, Ethiopia na Tanzania.
Mu bigo bikomeye ku Isi mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga byitabiriye harimo Amazon Global Selling, Alibaba na TikTok, bikaba byaranteguye amahuriro aciriritse.


NTAWITONDA JEAN CLAUDE