Hamas yarekuye Abanyamerika yari yarafashe bugwate

Ambasade y’Amerika i Yerusalemu ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje amafoto y’Abanyamerika babiri barekuwe, bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas ubwo yateraga Isirayeli.
Ambasade yatangaje iyi nkuru ejo ku wa Gatandatu, nyuma y’ibyumweru bibiri aba banyamerika bafashwe. Perezida w’Amerika Joe Biden yavuganye na bo nyuma y’uko Ambasade ishyize amafoto yabo ari bazima ku rukuta rwa X.
Umugore w’imyaka 59 n’umukobwa we ufite imyaka 17 bari bamaze ibyumweru bibiri mu maboko y’umutwe wa Hamas kuko bafashwe mu gihe cy’igitero uyu mutwe wagabye mu Majyepfo ya Isirayeli tariki 07 Ukwakira 2023.
Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, ni bwo bagejejwe mu maboko y’igisirikare cya Isirayeli ku mupaka wa Gaza.
Judith Tai Raanan n’umukobwa we ni bo babaye aba mbere bafashwe bugwate na Hamas barekuwe, ndetse bikemezwa n’impande zombi.
Ambasade y’Amerika iri i Yerusalemu n’ubundi ibinyujije ku rubuga rwa X yahise itangaza ko ikomeza gukora ibishoboka byose n’abandi bafashwe bagashyikirizwa imiryango yabo.
KAYITARE JEAN PAUL