Perezida Joe Biden yagaragaje impamvu yo gushyigikira Ukraine na Isirayeri

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yahamagariye abanyamerika kumushyigikira mu gushakira inkunga y’amadolari abarirwa muri za miliyari yo gufasha Ukraine na Isirayeri.
Ibyo bihugu byombi byugarijwe n’intambara.
Mu ijambo ryamaze iminota 15 ryatangajwe kuri televiziyo z’igihugu, ari mu biro bye, Biden yavuze ko kuri uyu wa Gatanu aza gusaba Kongere y’Amerika ingengo y’imari y’inyongera yo gufasha abaturage ba Ukraine na Isirayeri.
Ati: “Ntidushobora kandi ntituzareka abakoresha iterabwoba nka Hamas n’abanyagitugu nka Perezida w’Uburusiya Putin ngo batsinde intambara. Sinatuma ibyo biba”.
Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangaje ko ingengo y’imari y’inyongera Perezida Biden asaba Kongere, irabarirwa kuri miliyari 60 z’amadolari y’Amerika azagenerwa Ukraine na miliyoni 14 zigenewe Isirayeli.
Perezida Biden yagize ati “Niba igihugu cyavogera ikindi tukabyemera, intambara n’akaduruvayo bizakwira mu bindi bice byo ku Isi”.
Yongeyeho ati “Hamas na Putin bibangamiye Isi mu buryo butandukanye, ariko bisangiye iki kintu kimwe.
Byombi bishaka kurimbura burundu demokarasi mu gihugu gituranyi.
KAYITARE JEAN PAUL