Gicumbi barashimira ubuyobozi bwiza bwabahaye ibikorwa by’iterambere

Abatuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya bavuga ko bavuye mu icuraburindi kuri ubu bishimira ibikorwa remezo bahawe birimo umuriro, amazi, umuhanda n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Nsabimana Anastase ashimira ubuyobozi bwiza bwita ku baturage bukabegereza ibikorwa remezo bibafasha kwiteza imbere, bakahgira ubuzima bwiza.
Yavuze ko nko mu myaka icumi ishize ubuzima bwari bubi aho yabaga mu nzu yashyira ubuzima bwe mu kaga, abandi baba mu manegeka gusa kuri ubu bakaba babayeho neza nta kwikanga.
Ati: “Njyewe nabaga mu nzu itura (iva) none banshyize mu nzu nziza ndaryama nta kibazo iyo imvura iguye nta bwoba njya ngira ngo amazi ari buntware.
Mu myaka icumi ishize abantu bari babayeho nabi hari abari mu manegeka ariko twayavanywemo hari abari za Nyamiyaga n’ahandi, ubu turacana amashanyarazi, amavuriro n’amashuri biratwegereye bidufasha mu buzima bwa buri munsi”.
Yongeyeho ko yishimira iterambere rimaze kugerwaho kandi na bo bakataje mu kurushaho kwishakira imibereho myiza.

Nsabimana Anastase
Bakomeza bagaragaza ko batarabona umuriro batinyaga kugenda nijoro kubera ubwoba ariko ubu batagitandukanya amanywa n’ijoro kuko amatara ahora yaka.
Uwambayeneza Patricia ati: “Abantu batinyaga kugenda mu muhanda kuko habaga ari amashyamba, none bakoze umuhanda ubu turi kugenda na nijoro turi kureba n’amashanyarazi nta kibazo dufite”.
Yongeyeho ko ubu bafite amavomo batakivoma ibirohwa byo mu bishanga.
Ati: “Ubu nta kibazo dufite ku mazi, mbere twajyaga mu misozi tukamanuka ahantu hitwa za Burindi, za Gishambashayo ariko ubu dusigaye tuvoma mu ngo, hari nayo badushyiriye ku muhanda, amazi meza aturinda indwara ziterwa n’umwanda. Ubu mu Murenge wa Rubaya rwose n’uwa Cyumba turi kugenda neza nta kibazo dufite”.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Gishambashayo kamwe mu tugize uyu Murenge Nziza Raphael, yatangarije Imvaho Nshya ko mbere bakivoma mu bishanga bahoraga kwa muganga kubera inzoka kandi ko kuva bashyikirizwa umuriro bawubyaje umusaruro kuko ubu bafite ibyuma bisya.
Ati: “Amavomo yari ahari yazanaga amazi atobamye kuko ku ivuriro rya Rubaya wasangaga abantu bariyo barwaye inzoka, ariko ubu amazi aza atunganye kandi tutarabona umuriro wasangaga abantu bajya gushesha muri Bungwe cyangwa bakajya ku mupaka i Gatuna ariko ubu dufite ibyuma bisya mu gace kacu”.
Akarere ka Gicumbi gatuwe n’abaturage 460.756, kakaba gafite Imirenge 21 n’Utugari 109.
KAMALIZA AGNES