Madagascar: Andry Rajoelina yongeye kwiyamamariza indi manda
Kuri uyu wa 10 Ukwakira, Perezida ucyuye igihe wa Madagascar Andry Rajoelina yatangiye kwiyamamariza kongera gutorwa mu matora ya Perezida ateganyijwe ku ya 9 Ugushyingo 2023.
Ibihumbi by’abamushyigikiye bateraniye mu murwa mukuru, Antananarivo bambaye ibara ry’ishyaka rye aho bari baje kumushyigikira.
Rajoelina wari wambaye ipatalo ya orange yasezeranyije imbaga yari aho yiyamamarije icyo yise “orange wave”
Ati: “Jya mu mijyi n’uturere twawe, uzenguruke muri Madagascar kugira ngo ukore ‘Orange wave’, ntawuzadutwara insinzi.”
Rajoelina w’imyaka 49 yeguye mu kwezi gushize akurikije Itegeko Nshinga kugira ngo yongere kwiyamamariza amatora.
Ibyatumye Perezida wa Sena, Herimanana Razafimahefa, ari we wagombaga gusigara ayoboye ariko arabyanga kubera impamvu ze bwite asigira inshingano Guverinoma ihuriweho na Leta iyobowe na Minisitiri w’Intebe, ari we Christian Ntsay.
Rajoelina yafashe ubutegetsi muri 2009 ahiritse ubutegetsi, yongera gutorwa muri 2018 gusa ntiyigeze yitabira amatora ya 2013 kubera igitutu mpuzamahanga.
Kuva yajya ku butegetsi yagiye afata ibyemezo mu gihugu ariko ntibibuza Madagascar kuba mu bihugu bikennye cyane ku Isi, nubwo ifite umutungo kamere mwinshi.
KAMALIZA AGNES