Mali: Amatora ntakibaye umwaka utaha

Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, batangaje ko amatora y’Umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha, yigijwe inyuma.
Umuvugizi w’igisirikare cya Mali, Col. Abdoulaye Maiga yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye amatora y’Umukuru w’igihugu yigizwa inyuma, byatewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga ahanini bishingiye ku Itegeko Nshinga rishya rya Mali n’urutonde rw’imyirondoro y’abazatora.
Hanengwa kandi ibyakozwe n’ishyirahamwe ryo mu Bufaransa, Idemia, ryifashishijwe mu ibarura ry’abazatora.
Amatora yo muri Mali yari ateganyijwe kuba tariki ya 4 na 18 ukwezi kwa Gashyantare mu 2024.
Kugeza ubu, igisirikare cyo muri Mali ntikiratangaza igihe amatora azabera. Ni amatora agamije gusubiza abasivili ubutegetsi.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Mali basubitse amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yari ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, bavuga ko azategurwa n’abategetsi bazatorwa mu matora ya Perezida ataramenyekana igihe azabera.
Si ubwa mbere abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali batangaje ko amatora ahinduriwe igihe azabera kuko no mu mwaka wa 2020 basubitse amatora ya Perezida.
Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko ku nshuro ya mbere bari bemeye gukora amatora mu kwezi kwa Gashyantare 2022, mu mpera za 2021 batangaza ko amatora atakibaye.
Kugeza ubu ntacyo Umuryango w’ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba uzwi nka CEDEAO/ECOWAS uratangaza, ku kuba amatora ya Mali yongeye kwigizwa inyuma nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.
KAYITARE JEAN PAUL