Julian Nagelsmann yagizwe umutoza mukuru w’u Budage

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu Julian Nagelsmann yatangajwe nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Budage kugeza muri Nyakanga 2024 n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB ).

Ni Nyuma y’ibyumweru bibiri hirukanwe Hansi Flick, wari umutoza mukuru bitewe no gutsindwa n’u Buyapani mu mukino wa Gicuti ibitego 4-1 ndetse no kutitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Julian Nagelsmann wagizwe umutoza mukuru yaherukaga kwirukanwa muri Bayern Munich muri Werurwe, Nagelsmann yatoje amakipe arimo RB Leipzig, Hoffenhein, yatwaye igikombe cya shampiyona “Bundesliga ” ari kumwe na Bayern Munchen mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Julian Nagelsmann azayabora ikipe y’igihugu y’u Budage mu mukino w’igikombe cy’u Burayi kizabera mu Budage guhera tariki 14 Kamena kugeza 14 Nyakanga 2024.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE