Rutsiro: Abahuye n’ibiza baganujwe bahabwa umukoro (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, yasabye imiryango 8 yapfushije inka nibura 2 mu biza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rutsiro, gufata neza amatungo bashumbushijwe. Inka bahawe zihaka hagati y’amezi 4 na 7.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga umuganura wabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Ruhango. Ni umuhango waranzwe no kuganuza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza muri Gicurasi 2023.

Umuganura witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE Munezero Clarisse, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco Amb Masozera Robert, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, Umuyobozi wa FAO mu Rwanda n’inzego z’umutekano.

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko hatanzwe amatungo, bakoroza abahuye n’ibiza bityo akabashishikariza gufata amatungo neza.

Yagize ati “Amatungo agomba kurara ahantu heza, amatungo akarindwa indwara kugira ngo n’umusaruro wayo ube hafi”.

Yavuze ko kwizihiriza umuganura mu Karere ka Rutsiro ari kimwe mu bigamije kuba hafi abahuye n’ibiza.

Hatanzwe inka n’imbuto ariko MINAGRI isaba ko gahunda ya Girinka ikomeza.

Dr Musafiri yibukije ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ya mwamba.

Yasabye abahinzi gutangira gutegura imirima kare. Ati “Ndabasaba guterera ku gihe, mugatera imbuto nziza, mugakoresha ifumbire ariko mugahinga igihingwa cyateganyijwe”.

Agaragaza ko ikawa n’icyayi ari ibihingwa ngengabukungu asaba abahinzi gufata neza ibiti by’ikawa ibikuze bakabisimbuza ibindi.

MINAGRI yashishikarije abahinzi n’aborozi kwishingira amatungo yabo kuko ngo Leta ibishingira kuri nkunganire ya 40%.

Buntubwimana Isaac, umuhinzi w’ibirayi mu Murenge wa Kigeyo mu Kagari ka Nyagahinika, avuga ko ‘Hinga Wunguke’ umushinga wita ku buhinzi wa USAID wabafashije mu buhinzi bwabo bw’ibirayi kandi ngo bumaze kubateza imbere.

Yagize ati “Uko tugenda dutera imbere mu byerekeranye n’ikoranabuhanga mu byo guhinga twagiye tuva kuri toni 10 kuri hegitari ubu tugeze kuri toni 20 kuri hegitari kandi bagiye batugezaho imbuto nziza”.

Habimana Albert, umukozi muri sosiyete nyarwanda (Tri Seed) itubura imbuto y’ibigori, ibishyimbo, soya n’ingano, avuga ko mu bihe byashize u Rwanda rwatumizaga imbuto hanze ikagera mu Rwanda ihenze.

Ati “Uyu munsi twarigize ni yo mpamvu twaje mu Karere ka Rutsiro kwerekana ko hari imbuto nziza ya ‘Iburide’ ikorerwa mu Rwanda bitakiri ngombwa ko Leta ijya kuzana imbuto hanze”.

Hinga Wunguke ni umushinga wita ku buhinzi wa USAID.

Ni umushinga w’imyaka itanu watangiye gukorera mu Turere 13 tw’igihugu ukazakurikirana ko abahinzi, abacuruzi n’abandi bari mu ruhererekane nyongeragaciro babonera ku gihe ibyangombwa bakeneye.

Abahinzi bashakirwa isoko ry’umusaruro wabo kugira ngo habeho kwihaza mu biribwa bikungahaye ndetse n’ubuhinzi buteye imbere.

USAID kimwe na FAO nk’abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwishimira umusaruro wagezweho, hakangurirwa abantu kurya indyo yuzuye no kumenya kuyitegura neza mu ngo.

Hateguwe umutsima wakozwe mu mbuto nkuru mu Rwanda
Umuryango FAO mu Rwanda wifatanije n’abanyarwanda kwizihiza umuganura
Ubuyobozi bwa RCS bwifatanije n’abahuye n’ibiza kwizihiza umunsi w’umuganura
Imirenge yahize indi yashimiwe
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yagaburiye abana amata
Imiryango 8 yahuye n’ibiza bagapfusha inka 2, yorojwe
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse
Inka zashumbushijwe abahuye n’ibiza zifite hagati y’amezi 4 na 7

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE