EU yahaye inkunga Guverinoma y’u Rwanda izakoreshwa mu rwego rw’Ubutabera

Mu gitondo cyo kui uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023 Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 19.5 z’ama euros, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 25 Frw.
Ni inkunga igamije gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ubutabera by’umwihariko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira bwa muntu n’urwego rw’igihugu rw’igorora.

Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana.
Ni mu gihe ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’uwo muryango mu Rwanda, Amb Belén Calvo Uyarra.
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL