Haracyakenewe udushya mu ruhererekane nyongerera gaciro mu buhinzi n’ubworozi

Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rufashe runini mu mibereho ya muntu, kandi hakomeje guhangwa udushya by’umwihariko ikoranabuhanga, ariko bigaragara ko hagikenewe gukomeza kongeramo imbaraga hahangwa udushya.
Nshuti Placide Kanyabujinja ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buhinzi FAO yavuze ko imishinga irimo guterwa inkunga ifasha abahinzi n’aborozi ngo harebwe uko bahanga udushya kugira ngo bahangane n’imihindagurikire y’ibihe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo hagombaga gusoza ry’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi FAO, mu guhanga udushya mu bushakashatsi ni yo mpamvu tuba turi abafatanyabikorwa benshi batandukanye, duhanga udushya ariko binyuze mu bushakashatsi”.
Yakomeje atangaza ko hari ibipimo 3 bishingirwaho harimo abafatanyabikorwa bari mu ruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi n’ubworozi, guhangana n’amapfa no kureba uburyo byagera ku muhinzi ngo agire umusaruro mwiza kandi umuhinzi agakirigita ifaranga.
Yongeyeho ko mu buhinzi harimo abafatanyabikorwa batandukanye benshi mushinga, abashakashatsi banafatanya na za kaminuza, aho buri wese afite igipimo ashinzwe ariko FAO igahuza ibyo bikorwa.
Mutabazi Jules wo muri RAB yavuze ko guhurira mu imurikabikorwa bituma abamurika bamenyekanisha ibikorwa byabo kandi bakunguka n’ubumenyi.
Ati: “Iyo habaye imurikabikorwa urugero nk’umwaka ushize abahinzi n’aborozi ni ho bahurira n’abakozi ba Minisiteri, basangizanya ubumenyi, hari tekinoloji batwara iwabo bagenda bakazigerageza. Ubworozi hari uburyo umusaruro ugenda uhinduka, bihindura imyumvire ubona hari impinduka”.
Yatanze ingero rw’ukuntu nka tekiniki yo guhinga ubwatsi atari mu mazi, umworozi ashobora guhinga ubwo bwatsi. Korora amasazi y’umukara agafasha mu kubonera amatugo ibyo kurya, icyororo cy’intanga zikagezwa ku muntu bifashishijwe indege zitagira abapilote (drone) ku buryo umworozi yishyura bitamugoye agahabwa intanga z’ubwoko kandi zikamugeraho vuba.
Mutabazi yavuze kandii ko kuri ubu kubera ubushakashatsi nta kintu kigitakaraatanga urugero ku ngurube aho imyanda yazo igaburirwa amagi y’amasazi y’umukara yatewe igahinduka ibiryo ndetse n’ifumbire.
Theophile Ndacyayisenga Umushakashatsi muri RAB, by’umwihariko ku gihingwa cy’ibirayi yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku buryo ubungubu bashobora gutubura imbuto y’ibirayi badakoresheje ubutaka.
Yagize ati: “Dufite byinshi, amoko atandukanye mashyashya y’ibirayi ubu yagejwejwe ku bahinzi mu mwaka wa 2019 -2020, batubura imbuto z’ubutaha badakoresheje ubutaka, dufite n’ubundi buryo busanzwe bwo gutubura ibirayi”.
Ikindi ni uko buri munyarwanda akoze akazu ashobora korora inkoko, akihaza akanasagurira amasoko hakarwanywa imirire mibi ndetse ubushobozi bwe bukagenda bwiyongera.
Bose bahuriza ku kuba Imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi bitanga umusaruro kandi mwinshi kuko imurikabikorwa rihuza abahinzi n’aborozi n’abafatanyabikorwa batera inkunga imishinga itandukanye umuhinzi n’umworozi bakabona amakuru ku buryo bworoshye.
Abaza mu imurikabikorwa uretse guhaha ubumenyi bashobora no guhaha ibyo bari barabuze.
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL