U Rwanda rwatorewe kwinjira muri UNWTO

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri Dr. Ngabitsinze  Jean Chrisostome yitabiriye inama mu gihugu cya Maurice, ya 66 ya Komisiyo nyafurika y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe ubukerarugendo ku Isi (UNWTO). 

Muri iyo nama, u Rwanda rwatorewe kwinjira muri UNWTO,  binongeye u Rwanda ruzinjira mu itsinda rishinzwe gushyiraho Ikigega Nyafurika cy’Ubukerarugendo (Tourism Pan African Fund).

Ni ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo burambye kandi bugera kuri bose.

Inama Nshingwabikorwa ikora nk’Inama y’Ubutegetsi kandi igafata ingamba zose n’ibyemezo byose bifitanye isano n’iterambere ry’ubukerarugendo ku Isi kandi ikorana n’Umunyamabanga Mukuru, utanga raporo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Iyi nama yatangiye ku ya 26 Nyakanga biteganyijwe ko isoza kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE