Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi « FINA », Dr. Husain Al Musallam yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Werurwe 2022.
Akigera mu Rwanda yakiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, Igirimbabazi Rugabira Pamela.
Nyuma Perezida wa FINA yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Théogène ndetse na Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa. Ibi biganiro bikaba byibanze ahanini ku bikorwa biteganyijwe byo guteza imbere umukino wo Koga mu Rwanda.

Mbere yu gusoza uruzinduko rwe, Perezida wa FINA, Dr. Husain Al Musallam kuri uyu wa Kane taliki 17 Werurwe 2022 arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi nyuma akurikirane imyiyereko y’umukino wo Koga aho iza kubera muri Green Hills Academy i Nyarutarama.

Muri uru ruzinduko, Perezida wa FINA, Dr. Husain Al-Musallam ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri FINA, Brent Nowicki n’abandi bayobozi b’uyu mukino ku rwego rw’Afurika barimo, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga muri Afurika “CANA”, Dr Sam Ramsamy n’Umuyobozi w’Akarere ka 3, Dr Donald Rukare.
Hari kandi umunyabigwi ukomoka mu Buholandi wanitabiriye imikino Olempike, Ranomi Kromowidjojo wegukanye imidali 39 ku rwego mpuzamahanga akaba ari kumwe n’umugabo we Ferry Weertman na we ukomoka mu Buholandi akaba akina umukino wo Koga.
Amafoto:




