Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Village Urugwiro itangaza ko Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga mu 2023.

Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye ziganjemo ubucuruzi n’ishoramari.

Ibiganiro bya Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada byanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru ku mpande zombi
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE