Masaka: Hatashywe ibikorwa by’iterambere birimo inzu za miliyoni 70 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu rwego rwo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, batashye ibikorwa by’iterambere.

Hatashywe inzu 6 zubatswe mu buryo imwe ibarizwamo ebyiri (Two in One) zuzuye zitwaye miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda, zubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imirenge yo mu Karere ka Kicukiro irimo Masaka, Niboye, Kanombe, Kicukiro yagize uruhare kugira ngo izi nzu zubakwe, hakaba harimo n’izubatswe na Polisi y’u Rwanda.

Hatashywe Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro G.S Ayabaraya TSS, kugeza ubu ryigwamo n’abanyeshuri 52. 

Amb Dr Mathias Harebamungu, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba (EAC), yitabiriye ibikorwa bijyanye n’umunsi wo kwibohora mu Murenge wa Masaka.

Yavuze ko inzu zatashywe zubatswe n’Akarere gafatanyije n’abaturage.

Avuga ko ari inzu zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko hatashywe amashuri abanza n’ay’imyuga n’ubumenyingiro afite ibikoresho bigezweho.

Yagize ati: “Ibi ni ibikorwa bigaragaza ko Abanyarwanda twishatsemo ibisubizo, ni ibikorwa bigaragaza ko abaturage bafite ubushake bwo gukorera hamwe no kubaka ejo hazaza habo”.

Ahamya ko u Rwanda rwabohowe kandi rwabohowe n’abamennye amaraso yabo.

Ati: “Icyo ni ikintu tugomba kuzirikana buri gihe nuko amaraso yamenetse ari yo yanditse amateka turimo ubungubu”.

Yongeraho ko abaturage babwiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko batazamutenguha, ko bari kumwe na we banamusaba ko atabarekura kuko ngo na bo badashaka kumurekura. Ati: “Ubukwe bw’umwaka utaha turimo turabutegura”.

Icyo buri wese asabwa ni uko ashyiramo imbaraga akarushaho gukora kuko ntiwaryama ngo usinzire igihe cyose utaragera aho ushaka.

Yagize ati: “Nibakomeze bakore kugira ngo Igihugu kigere ku nshingano no ku ntego cyihaye kandi Umukuru w’Igihugu abifitemo ubushobozi, abifitemo ubushake kandi natwe tuzabimushyigikiramo”.

Nshimiyimana Angelique w’imyaka 38 ubana n’abana be batanu avuga ko ubuzima bwari bumugoye aho yari atuye mu Murenge wa Kigarama, agashimira Perezida Paul Kagame wamutuje heza.

Ati: “Ubuzima ntibwari bwiza kuko hari igihe cyageze mbura aho kuba nkajya njyana umwana ku muturanyi, undi nkabigenza gutyo hanyuma njye nkarara ahandi”.

Ashimira ubuyobozi bwamufashije bukamubonera icumbi agahamya ko yaryimukiyemo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Mukabutera Esther, ni umukecuru w’imyaka 55. Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ubumuga ndetse n’ibibazo by’ihungabana.

Mu cyumweru gishize avuga ko ari bwo yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo mu Kagari ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka. Yatujwe Masaka aturutse mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Kanserege mu Mudugudu w’Ituze.

Avuga ko yari amaze imyaka 29 ntaho afite ho kuba kuko imitungo ye yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahojeje amarira. Ati: “Nshimira Perezida Paul Kagame kuko abacitse ku icumu yaduhojeje amarira. Ndamusaba ko yatwemerera akongera akiyamamaza kuko turacyamukeneye. Abana bacu bariga, abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa ingoboka ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ingoboka”.

Nubwo Mukabutera agira ibibazo by’uburwayi budakira kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo aramutse ahawe igishoro yacuruza bijyanye n’imbaraga afite.

Kwibuka Cedric wiga muri L3 mu kigo cya G.S Ayabaraya TSS cyatashywe, avuga ko iyo bavuze kwibohora kuri we yumva ari igihe u Rwanda rwari ruboshye, rurimo amacakubiri, Abanyarwanda nta bwisanzure ndetse nta no kwigenga bafite bitewe na Leta y’amacakubiri yari iriho.

Ati : “Hari igihe cyageze Abanyarwanda barwanira igihugu, barakibohora kandi babigeraho bituma amacakubiri arahagarara. Uyu munsi tubayeho mu mahoro, turi Abanyarwanda”.

Nshimiyimana Angelique yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamuhaye icumbi (Foto Kayitare J.Paul)
Mu murenge wa Masaka hatashywe inzu zuzuye zitwaye miliyoni 75 (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE