U Rwanda rugiye kubona Pisine Olempike

Kuva taliki 23 kugeza 30 Kamena 2023 mu Mujyi wa Hammamet muri Tunizia habereye imikino y’Afurika ikinirwa ku mucanga “Africa Beach Games 2023”.
Muri iyi mikino, u Rwanda rwaserukiwe mu mukino wo Koga “Swimming”, Kung Fu Wushu na Basketball ikinwa n’abakinnyi 3 “3×3”.
Mbere y’uko iyi mikino itangira habaye inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya za Komite Olempike mu bihugu byose by’Afurika “ANOCA”.
Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), Munyangaju Aurore Mimosa, IOC Member, Rwemalika Felecite, n’abari bahagarariye Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC) ari bo Perezida w’agateganyo, Umulinga Alice na Girimbabazi Rugabira Pamela usanzwe ari Umujyanama muri RNOSC akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (RSF).
Haganiriwe ku mushinga wo kubaka Pisine Olempike mu Rwanda. Iyi ikaba ari Pisine yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi “World Aquatics” binyuze muri ANOCA.
Mu rwego rwo kunoza uyu mushinga, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga muri Afurika “CANA” akaba Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga ku Isi, Sam Ramsamy na Perezida wa ANOCA, Mustapha Berraf baganiriye ku bijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo by’umukino wo Koga.
Uretse mu Rwanda, izi Pisine kandi zizubakwa mu bihugu bya Uganda na Ghana.
Muri iyi nama y’Inteko Rusange ya ANOCA abitabiriye kandi barebeye hamwe ibijyanye n’ibikorwa biteganywa mu myaka iri imbere, birimo imikino y’Afurika izabera muri Ghana “African Games 2024 ” n’imikino y’Afurika ikinirwa ku mucanga izabera muri Guinea Equatorial muri 2025 ndetse n’imikino Olempike y’urubyiruko “Youth Olympics Games 2026” izabera i Dakar muri Senegal muri 2026.


