Abanyarwanda basabwe gufatirana amahirwe ari mu Isoko Rusange ry’Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyarwanda, by’umwihariko abikorera, bakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) kugira ngo  biteze imbere, bahange imirimo mishya kandi bateze imbere n’Igihugu n’Afurika muri rusange. 

Babikanguriwe mu nama yabereye i Kigali, yateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) ku bufatanye n’Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika (Pan-African Movement) n’abandi bafatanyabikorwa. 

Ni inama yo gusangira ibya mugitondo yari igamije gutegura indi nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika (Golden Business) yitezwe kuba muri Nyakanga 2023.

Karera Dennis, Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, uri mu bitabiriye iyi nama  yagize ati: “Dukwiye kwishyira mu mwanya mwiza, amahirwe yazanywe n’iri soko tukayakoresha kugira ngo turicuruzemo tugire ibyo turyungukiramo byinshi.

Ntitugomba kuba dufite ibicuruzwa bikomoka hano gusa, ahubwo tugomba kugira n’ahakusanyirizwa ibicuruzwa by’ahandi (ibikoresho by’ibanze) kugira ngo na byo byoherezwe bivuye hano twabizamuriye agaciro. Iyo turimo kongeraho agaciro tuba turimo kungukaho amafaranga, tuba duha n’abantu bacu akazi, tuba duteza imbere n’inganda”.

Yakomeje avuga kandi ko u Rwanda rufite uburyo bwiza bwo kohereza ibicuruzwa hanze. 

Ati: “Navuga ko ubungubu mu Rwanda ari twe dufite indege ifatika, wakwizera ngo iragenda kuri uyu munsi  kandi imizigo yacu ikayigeza aho ijya. Nk’Igihugu dufite amahirwe menshi cyane tudakwiriye guhomba, nakangurira Abanyarwanda kubyaza umusaruro iri soko”.

Karera yavuze ko kuba iri soko Abanyarwanda batararyitabira bishingiye ku kuba batararisobanukirwa neza.

Ati: “Muri iyi minsi harakorwa amahugurwa menshi kugira ngo abantu bamenye iby’ibanze bikubiye mu masezerano agenga iri soko,  bigena ubucuruzi mu rwego rwose waba urimo; haba ubuhinzi n’ibindi”.

Yavuze  ko ibihugu by’Afurika bikwiye gukangukira guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo ( buri kuri 16% gusa mu gihe iby’i Burayi byo biri kuri   77%) bikaziba icyuho cyizanwa n’ibicuruzwa byo ku yindi migabane usanga biba bifite n’ibiciro biri hejuru. 

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda, Ruzibiza Stephen,  yashimangiye  ko Isoko Rusange ry’Afurika rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi binyuze mu gukuraho inzitizi zibubangamiye kuri uyu mugabane.

Musoni Protais, Umuyobozi Mukuru wa Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda, yavuze ko mu ntego bafite harimo guharanira ko Umunyafurika agira imibereho myiza, akaba ari muri urwo rwego biteguye no kugira uruhare mu guharanira ko Urwego rw’Abikorera  mu Rwanda rujyana n’icyerekezo Afurika ifite.

Yagarutse no ku  kijyanye n’uko abikorera bakwiye guhanaranira ko ibyo bakora bigira agaciro kuri ririya soko kandi bakimakaza gukoresha ikoranabuhanga.

Shyaka Michael Nyarwaya, Komiseri w’Ububanyi n’amahanga muri Pan-African Movement, na we yagize ati: “Iri Soko Rusange ni inyungu ku Banyarwanda no ku Banyafurika, ni amahirwe akomeye tugomba kungukiramo”.

 Gusa yagaragaje ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba hari ibihugu bitaroroshya ibijyanye na viza kugira ngo abantu babashe kugenda ku buryo bworoshye, igishingiye ku bikorwa remezo bitorohereza abifuza kujyana ibintu mu mahanga haba mu ndege cyangwa muri gariyamoshi.

Havugimana Fransine ni rwiyemezamirimo uvuga ko abantu nibamara gusobanukirwa imikorere y’iri soko rusange bizatuma batinyuka baryitabire, ikindi ni ukugira amafaranga yo kurishoramo.

Isoko rusange ry’Afurika (African Continental Free Trade Area/AfCFTA) ryatangiye mu mwaka wa 2018, amasezerano yasinyiwe i Kigali, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu 6 byatoranyijwe gukorerwamo ubucuruzi bw’iri soko bwa mbere mu igerageza guhera mu ntangiriro za 2021. 

Kugeza ubu ibicuruzwa byoherezwa mu bihugu by’Afurika harimo icyayi n’ikawa, hakaba harimo gushakwa uburyo hakongerwamo n’ibindi bicuruzwa. 

Abikorera bo mu Rwanda barakangurirwa kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora kugira bibashe guhangana kuri iri isoko rya mbere rinini ku Isi kuko rihuriramo abahuzi bagera kuri miliyari 1.3.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF Ruzibiza Stephen
Karera Dennis Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba
Musoni Protais Umuyobozi Mukuru wa Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE