Cricket : Rohith Peiris yashimiwe uruhare rwe mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda

Taliki 27 Gicurasi 2023, kuri Sitade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket i Gahanga habereye umuhango wo gushimira no gusezera kuri Rohith Peiris wari umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru “Retirement”.
Rohith Peiris yashimiwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” nk’uwagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino kuko yawutangiye i Kinihira mu Karere ka Rulindo aho uru ruganda ruherereye ashinga n’ikipe ya Sorwathe CC yazamukiyemo abana benshi aho ubu mu makipe y’igihugu mu byiciro byose haba higanjemo abana b’i Kinihira.

Mu byo yafashije harimo kwishyurira ishuri abana bakina mu ikipe ya Sorwathe CC ndetse bakanahabwa n’ibindi bikoresho bibafasha muri uyu mukino.
Mu rwego rwo kumusezeraho habaye imikino ibiri ya gicuti aho abakinnyi bose banyuze muri Sorwathe CC bakinnye n’ikipe y’igihugu ya kabiri mu bakobwa ndetse n’abahungu.




Umuyobozi muri RCA ushinzwe iterambere, Rurangwa Landry by’umwihariko akaba ari we wahawe bwa mbere inshingano zo kuzamura umukino mu Karere ka Rulindo yatangaje ko uyu mugabo atazava mu mitima y’Abanyarwanda n’abakunzi b’umukino wa Cricket kuko ibyo yakoze kugira ngo uyu mukino utere imbere bazahora babimwibukiraho.
Byiringiro Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA yatangaje ko iterambere umukino wa Cricket umaze kugeraho Rohith Peiris abifitemo uruhare kandi bazakomeza kubimushimira.

Yakomeje avuga ko agiye hari umushinga wo kubaka ikibuka cya Cricket mu Karere ka Rulindo yizeza ko uzakomeza.
Rohith Peiris ukomoka muri Sri Lanka yageze mu Rwanda muri Nzeri 2008 aho yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SORWATHE nyuma muri Werurwe 2012 agirwa umuyobozi mukuru w’uruganda akaba yari amaze imyaka 14 n’amezi 9.

