Kayonza: Ibura ry’udukingirizo ritiza umurindi ikwirakwira rya VIH SIDA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu bakora mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bavuga ko kubona udukingirizo bitaboroheye bikaba imwe mu ntandaro yo gukwirakwiza VIH/ SIDA by’umwihariko mu rubyiruko.

Niyibizi Emmanuel ukora mu ikompanyi Worflam Mining ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu yatangarije Imvaho Nshya ko udukingirizo bazi ko dufasha mu kwirinda kuba umuntu yakwandura agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ko buri gihe kutubona bitaborohera, hari igihe bibasaba gukora urugendo rurerure bagiye kutugura.

Ati: “Ku ikwirakwira ry’agakoko gatera SIDA ikibazo cy’imyumvire kizamo uretse ko iyi kompanyi idushishikariza kwirinda, ikaba yanabasha no kuduha udukingirizo ariko ntibiba buri gihe, uko barushaho kudushishikariza kutiyandarika ni ko bagenda bagabanya bwa bukingirizo”.

Murebwayire Deliphine na we ukora mu bucukuzi yavuze ko bitoroshye kubona udukingirizo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda kwanduzanya.

Murebwayire Deliphine ni umwe mu bakora ubucukuzi muri Rwinkwavu

Ati: “Dukorera hano dutandukanye, harimo abagabo, abagore, abakobwa n’abasore, twese dukenera gukora imibonano mpuzabitsina, ariko kugira ngo tuzapfe kubona agakingirizo ntibitworohera, hari ubwo najyaga numva ko hashyirwa udukingirizo ahantu hahurira abantu benshi, ariko hano ntatwo bajya batuzanira.”

Agira inama urubyiruko kwitwararika cyane rukabona umuntu wese nk’ufite agakoko gatera SIDA.

Ati: “Inama naha urubyiruko rwibasiwe cyane cyane abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nabashishikariza ko niba ananiwe kwirinda, aho yaba ari hose yajya agendana agakingirizo. Kandi ikindi namushishikariza kutabona umuntu ngo ni uko abyibushye ateye neza, ahubwo igihe cyose abona umuntu wese akamusomamo ko yanduye kuko hari igihe umuntu aba yarayivukanye, ariko agasa neza kubera imiti, akayifatira ku gihe, akiyitaho”.

Haragirimana Obed na we agaragaza ko uretse kuba udukingirizo tuboneka bigoye n’ubukangurambaga ku kwirinda budahagije.

Ati: “Agakingirizo navuga ko tutakabona ku buryo bworoshye. Udukingirizo tuba mu mabutike cyangwa mu nzu zigurisha imiti (Pharmacie), ntizikunze kuba zitwegereye ariko ugakeneye ajya kukagura muri butike. Hari aho kagura ijana kamwe hari n’aho kaboneka kuri 50”.

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko batabona udukingirizo ku buryo buboroheye bagasaba kubwegerezwa

Akomeza asobanura ko mbere yo gutangira akazi baganirizwa ku kwirinda, gusa bikaba bidahagije.

Ati: “Ingamba zihariye zirahari nubwo atari cyane ariko iyo tugiye gutangira akazi hari ahantu duhurira tukigishwa, twigishwa ku bintu bitandukanye ariko n’icyo kwirinda kizamo.  Ubukangurambaga bwo ntabwo buhagije, ntabwo tuba dufite umwanya uhagije kuko tuba dufite umwanya muto nk’iminota 30, kandi iyo minota 30 tubwirwamo ibintu byinshi bitandukanye, ni yo mpamvu ubukangurambaga budukangurira kwirinda VIH/SIDA budahagije”.

Hazashyirwaho uburyo bwo kwegereza ubwirinzi abakora mu birombe

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rwinkwavu, Anastase Ntawiringira yavuze ko ubusanzwe hashyizweho abafashamyumvire n’abajyanama b’urubyiruko, ariko ko by’umwihariko mu birombe ntabahari, bakaba bazareba uburyo hashyirwayo umwe muri bo akajya abagezaho serivisi zo kwirinda harimo n’agakingirizo.

Ntawiringira Anastase Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu

Yagize ati: “Dufite abafashamyumvire, abajyanama b’urubyiruko, abo bose tubaha udukingirizo bakatujyana mu baturage, bakaba bazwi ko ari bo bashinzwe guhereza abantu bo muri iyo zone udukingirizo. Ahubwo icyo tutarakora ni uko nta muntu dufite muzi iyo zone y’ubucukuzi ngo abe ari we tubuha”.

Yasobanuye ko hagaragaye imbogamizi yo kutuhashyira tugapfushwa ubusa ariko hagiye kurebwa uburyo bw’imicungire yatwo bakatubegereza.

Ati: “Ingorane yo kutubegereza twagiye tubigerageza bikagorana udushyirayo rimwe na rimwe ugasanga twatwawe n’abana batagiye kudukoresha, uwo mwana udutwaye agiye kubanga umupira ntidukoreshwe mu byukuri ibyo tugomba gukora. [….] Twazareba niba hari ubundi buryo bwakoreshwa byacungwa ariko kugeza ubu usanga umubare watwo munini upfa ubusa”.

Yongeyeho ati: “Tuzabegera tubasabe gushaka umuntu wabo wabafasha twavuga ko ari nk’umujyanama w’ubuzima wabo, akajya abagezaho izo serivise zose, ushatse akaba ari we wajya kureba muganga by’umwihariko. Tuzabaganiriza na bo tubashyire mu matsinda yabo bagire umwihariko wo kubitaho ku giti cyabo”.

Ubukangurambaga buzongerwamo imbaraga

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi yavuze ko ku bijyanye no kuba udukingirizo tubaboneka ku buryo bworoshye ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu bigiye guhagurukirwa, hagakazwa ubukangurambaga hanashakishwa uburyo batwegerezwa.

Meya w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi avuga ko hongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda VIH SIDA

Ati: “Twatangiye ubukangurambaga […..] ku bijyanye no kubona udukingirizo turateganya kudushyira ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi, niba koko hari abavuga ko utwo dukoresho tw’ingeri zose tubageraho bigoranye; kuko kurinda ubuzima bw’umuturage biri mu nshingano z’ubuyobozi, turakomeza gukora ubukangurambaga mu kwirinda agakoko gatera SIDA, kandi n’aho bivugwa ko batagezwaho ibikoresho byo kwirinda tugiye kubegera, hafatwe ingamba z’uko byabageraho”.

Yasobanuye uburyo butandukanye bukoreshwa mu gukangurira abaturage kwirinda kandi ko ari igikorwa kigikomeza.

Ati: “[….] Ku rwego rw’ibigo nderabuzima haba hari ukwigisha abantu uburyo bw’ubwirinzi, ariko noneho n’abafite agakoko gatera SIDA, habaho kubakurikirana bakabona imiti n’ibindi. Ni ubukangurambaga  bukomeje, ni igikorwa gikomeje ubuyobozi dufatanyamo  n’amashyirahamwe yabo  ndetse n’abandi  bafatantabikorwa”.

Eng. Tuyishime Hermogène, umukozi ushinzwe ubucukuzi muri Mine Rwinkwavu, zone ya Gahengeri avuga ko asanga igituma ubwiyongere bw’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bugaragara muri ako gace harimo kuba hari amafaranga menshi abantu bidagadura, bakinezeza bikaba byabaviramo kutitwararika ngo birinde.

Eng. Tuyishime Hermogène, umukozi ushinzwe ubucukuzi muri Mine Rwinkwavu, zone ya Gahengeri

Ati: “Njye ntekereza ko icyaba kibitera, aka ni agace kabonekamo amafaranga menshi abacukuzi bakorera amafaranga menshi ku buryo ushobora gusanga umucukuzi yahembwa n’ibihumbi 600 ku kwezi, iyo ahantu hari amafaranga haba imyidagaduro myinshi abantu bagasabana ntekereza ko ari cyo kintu gishobora kuba kibitera”.

Raporo igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa Mata 2023, abafatira imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu bari 654 hatarimo ababyeyi batwite n’abonsa bo bagera kuri 54.

Rwinkwavu Worflam Mining hakorerwamo n’abakozi barenga 1000, zone ya Gahengeri hakorerwamo n’abakozi 220 bagizwe n’abagabo 200 n’abagore 20.

Ubushakashatsi bwagaragajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda mu 2022, bwagaragaje uko imibare y’abafite agakoko gatera SIDA ihagaze, aho Umujyi wa Kigali ari wo ufite abantu benshi bafite agakoko gatera SIDA ufite 4.3%. 

Intara y’Iburengerazuba ifite 3.0%, Intara y’Iburasirazuba ifite 2.9%, Intara y’Amajyepfo ifite 2.9% mu gihe Intara y’Amajyaruguru ifite 2.2%.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE