Hatangijwe ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo muri “The Champions Sports Academy”

Ishuri ryigisha imikino itandukanye “The Champions Sports Academy” ku bufatanye n’ishyiramwe y’imikino ngororangingo mu Rwanda “FERWAGY” ryatangije ku mugararo ikipe y’imikino ngororangingo.
Ku wa Gatandatu, taliki 27 Gicurasi 2023 aho iri shuri rikorera ahahoze ari Sports View Hotel i Remera habereye igikorwa cyo kuzamura mu ntera abakinnyi no gutangiza ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo “Gymnastics”.




Aba bana bari bamaze umwaka bakina iyi mikino berekanye intera bagezeho ndetse abitwaye neza bahabwa imidali.



Umwe mu babyeyi wari witabiriye iyi gahunda, Cyusa Mucyowiraba Leandre yatangaje ko icyari kigoye ari ukumenya ahantu bigisha imikino ngororangingo ku buryo bwizewe ndetse hanafite umutekano ku buryo wahasiga umwana ukizera ko nta kibazo yagira.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yafashije abana cyane muri gahunda zabo za buri munsi kuko byatumye bahindura imyitwarire. Ati: “ Byatumye bagira imyitwarire myiza ku giti cyabo, umwana arabyuka akamenya ko agomba kunywa amazi kuko ari meza ku mbiri we, ikindi bamenye ko bagomba gukora siporo kuko ari ingenzi.”
Perezida wa FERWAGY, Nzabanterura Eugene yashimiye “The Champions Sports Academy” kuba barashyize “Gymnastics” mu mikino batoza abana kuko buriya ari umusingi w’izindi siporo.

Yakomeje avuga ko babyishimiye kuko iyi ari indi kipe bungutse kandi igizwe n’abakiri bato kuko uyu mukino abawukina batangira bakiri bato.
Ati : “ Batangiye gutozwa iby’ibanze kandi turizera ko bazagenda bazamura urwego rwabo.”
Nzabanterura yavuze ko bagiye gufasha “The Champions Sports Academy” mu guhugura abatoza bayo kugira ngo bunguke ubumenyi nabo babuhe abana batoza kandi ko aba bana bagomba gushakirwa amarushanwa kugira ngo bazagere ku rwego rwiza.
Umuyobozi wa “The Champions Sports Academy”, Nkuranyabahizi Noel yatangaje ko imikino ngororangingo “Gymnastics” isanzwe iri mu mikino batoza abana. Yakomeje avuga ko n’ubwo bafunguye iyi gahunda ku mugaragaro abana bari bamaze umwaka bitoza iyi mikino.

Nkuranyabahizi akomeza avuga ko bagomba gukomeza gukorana n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ndetse n’indi yose kugira ngo n’abana bajye bisanzura mu mukino bashaka.
Kuri ubu muri “Gymnastics” bafite abana bagera kuri 35 mu bakobwa n’abahungu.
Kuva muri 2017, Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Karate yatangije ishuri ryigisha abana bari hagati y’imyaka 4 na 17 imikino itandukanye “The Champions Sports Academy”. Iri shuri ryatangiriye ahahoze ari Sports View Hotel i Remera ariko ryafunguye amashami hirya no hino nko muri Club House La Palisse i Nyandungu, i Nyanza ndetse n’i Bugesera mu Murenge wa Ntarama muri “Gasore Serge Foundation”.
Abana bakina indi mikino itandukanye irimo Karate, Badminton, Sports Chanbara, imikino ngororangingo “Gymnastics”, kubyina bya Kinyarwanda ndetse hakaba hari na gahunda yo kongeramo indi mikino nk’umupira w’amaguru n’iyindi.



