Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ikigo cy’ishuri ari cyo kigena igihano giha abanyeshuri.
Babigarutseho na Dr Uwamariya Valentine kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, nyuma y’inama yaguye y’Uburezi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateraniye mu cyumba cy’inama ku biro by’akarere ka Gasabo.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburezi kuri bose, Uburezi bufite Ireme”.
Inama yayobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence.
Yanitabiriwe kandi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ay’isumbuye, tekinike n’ubumenyingiro ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi.
Minisitiri Dr Uwamariya yagize ati “Kuba babahana mu masaha abandi barimo kwiga, ni ryo kosa ariko ubundi gutanga ibihano ntabwo ari icyaha”.
Akomeza avuga ko abarezi bakwiye kumenya igihe umwana akorera igihano, ku buryo bitamubuza amahirwe yo kwiga.
Muri iyi nama bagaragaje ko abana bagira amakosa menshi ku buryo hatabayeho guhana, habaho kwirara ariko ngo umwana ntagomba guhanwa mu gihe cy’amasomo ndetse no kubuzwa amahirwe yo gukomeza gukurikira amasomo.
Umubikira uyoboye ishuri rya G.S Kabuye Catholique avuga ko akanyafu kemewe k’umwana wakoze amakosa ku ishuri.
Yagize ati “Akanyafu gashobora kuba ari ijambo, gashobora kuba ri ugukosora, ushobora no kuba uhagaze hariya abandi bamenye ko uri umunyekosa kandi bifasha abana cyane”.
Agaragaza ko nk’umurezi kurera bajeyi, ukagira imbabazi cyane ko aho ari ho hahandi usanga buri wese afite inzira zitari nziza.
Asaba ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya amanota y’imyitwarire bagize ku ndangamanota zabo.
Akomeza agira ati “Bakwiye gufata inzira bakaza bakaza bati ese umwana yagize ate? Ukamwereka ahantu hose bagiye bamusinyira; urusaku mu ishuri, bakuyeho rimwe gukererwa, gusiba nta mpamvu, utuntu nk’utwo ngutwo.
Bituma umwana yikebura kandi n’ababyeyi bakabibona neza. Twebwe dufatanya n’ababyeyi cyane, nta kintu na kimwe dukorera umwana tutabanje kukivugana n’ababyeyi”.
Akomeza ati “Ntiwakwirirwa usakuriza mwarimu yigisha cyangwa abandi bana biga, uvuge ngo urabyemerewe, ntiwakocora urugi ngo uvuge ngo ni uburenganzira bwanjye”.
Kamashaza Judith urerera muri G.S Kagugu yabwiye Imvaho Nshya ko gukebura umwana ntawabyinubira ahubwo ko bimufasha kuzaba umugabo mu gihe kiri imbere.
Avuga ko kuba umurezi yacyaha umwana byamusha ikindi ngo byakunganira uburere ahabwa n’ababyeyi be.
Icyakoze avuga ko hari abarimu ajya yumva bahana abanyeshuri bihanukiriye, akavuga ko ibyo bishobora guhungabanya umwana aho kumwereka inzira nziza yanyuramo.