Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuye ko uyu mwaka wa 2023 uzasoza Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kigeze nibura ku kigero cya 70% cyubakwa.
Yanashimangiye ko mbere y’uko umwaka utaha wa 2024 urangira icyo kibuga kizaba kigeze ku ntambwe ishimishije, bityo umwaka wa 2026 ukazasoza kimaze kubakwa mu buryo bwuzuye.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu nama mpuzamahanga ku bukungu ya Qatar, yiswe Qatar Economic Forum.
Mu kiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kikayoborwa n’umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja, Umukuru w’Igihugu yakomoje ku ngingo zinyuranye zirimo n’irebana n’ubutwererane bw’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye.
Aha yavuze ku mushinga ibihugu byombi bihuriyeho wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera agaragaza ko akurikije aho imirimo igeze hari icyizere cy’uko umwaka utaha uzasiga icyo kibuga kigeze ahashimishije.
Ati: “Ibyo byose twabikoze binyuze mu biganiro ndetse ibyo dushyira mu bikorwa ni ibyo twumvikanyeho. Turimo gukorana mu by’indege ariko nanone no mu ishoramari ry’ikibuga cy’indege. Imirimo irakomeje, tumaze gutera intambwe ndende, turagerageza kwihutisha imirimo.
Sosiyete y’indege yo imaze gukomera, iratera imbere byihuse. Ikibuga cy’indege na cyo uyu mwaka ushobora kurangira imirimo iri nko kuri 70%, nkaba ntekereza ko rero nko mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane umwaka utaha ibintu bizaba bigeze ahantu heza kandi hafatika.”
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba cyuzuye bitarenze mu mwaka wa 2026, aho kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.8 na toni zirenga 150 z’imizigo ku mwaka
Umunyamakuru Jennifer Zabasajja yabajije kandi Perezida Kagame niba u Rwanda rwenda gusubira ku isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshwamwenda nyuma y’uko rwishyuriye ku gihe umwenda wa miliyoni 400 z’amadolari rwari rwarafashe.
Ati: “Bizaterwa n’ikibazo tuzaba dushaka gukemura ariko ntabwo twasubirayo ku mpamvu zo gufata indi nguzanyo gusa kuko twateye intambwe. Hari ishoramari dukeneye gukora mu bikorwa remezo, mu rwego rw’inganda nk’uko nabikubwiye, dushishikajwe no kubaka igihugu bityo rero dukeneye amikoro tutazahora iteka tubona keretse tugiye ku isoko ry’impapuro mpeshwamwenda.
Mbere na mbere twashoboye kwiyubaka nk’abantu wafatanya na bo, abantu dushoboye kwiyishyurira umwenda kandi ibyo ni ingenzi. Turashaka kubyubakiraho rero tugakora n’ibirenzeho. Ntabwo rero twafata inguzanyo byo kuyifata gusa ahubwo turashaka gushora imari muri izo nzego zizatwungukira zigaha ishingiro ishoramari ryacu kandi zikagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacu.”
Perezida Paul Kagame ari muri Qatar guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru aho yitabiriye iyi nama mpuzamahanga ku bukungu Qatar Economic Forum, uyu mwaka yibanda ku miterere n’ahazaza h’ubukungu bw’Isi n’amahirwe mashya y’iterambere ahari.
Ni inama yitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’amabanki, ibigo n’imiryango mpuzamahanga, inararibonye n’impuguke mu nzego zitandukanye, abikorera n’abandi bavuga rikijyana mu Isi.
Perezida Kagame yabanje kwitabira umuhango wo gutangiza Qatar Economic Forum 2023 ari kumwe n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’umuherwe Michael Bloomberg washinze Sosiyete Bloomberg ifatanya na Qatar gutegura iyi nama
Mu kiganiro cyabimburiye ibindi cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kikayoborwa n’umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja, Umukuru w’Igihugu yakomoje ku ngingo zinyuranye zirimo n’irebana n’ubutwererane bw’u Rwanda na Qatar mu nzego zitandukanye.
Aha yavuze ku mushinga ibihugu byombi bihuriyeho wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera agaragaza ko akurikije aho imirimo igeze hari icyizere cy’uko umwaka utaha uzasiga icyo kibuga kigeze ahashimishije.
“Ibyo byose twabikoze binyuze mu biganiro ndetse ibyo dushyira mu bikorwa ni ibyo twumvikanyeho. Turimo gukorana mu by’indege ariko nanone no mu ishoramari ry’ikibuga cy’indege. Imirimo irakomeje, tumaze gutera intambwe ndende, turagerageza kwihutisha imirimo.
Sosiyete y’indege yo imaze gukomera, iratera imbere byihuse. Ikibuga cy’indege nacyo uyu mwaka ushobora kurangira imirimo iri nko kuri 70%, nkaba ntekereza ko rero nko mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane umwaka utaha ibintu bizaba bigeze ahantu heza kandi hafatika.”
Umunyamakuru Jennifer Zabasajja yabajije kandi Perezida Kagame niba u Rwanda rwenda gusubira ku isoko mpuzamahanga ry’impapuro mpeshwamwenda nyuma y’uko rwishyuriye ku gihe umwenda wa miliyoni 400 z’amadorali rwari rwarafashe.
Ati: “Bizaterwa n’ikibazo tuzaba dushaka gukemura ariko ntabwo twasubirayo ku mpamvu zo gufata indi nguzanyo gusa kuko twateye intambwe. Hari ishoramari dukeneye gukora mu bikorwa remezo, mu rwego rw’inganda nk’uko nabikubwiye, dushishikajwe no kubaka igihugu bityo rero dukeneye amikoro tutazahora iteka tubona keretse tugiye ku isoko ry’impapuro mpeshwamwenda.
Mbere na mbere twashoboye kwiyubaka nk’abantu wafatanya nabo, abantu dushoboye kwiyishyurira umwenda kandi ibyo ni ingenzi. Turashaka kubyubakiraho rero tugakora n’ibirenzeho. Ntabwo rero twafata inguzanyo byo kuyifata gusa ahubwo turashaka gushora imari muri izo nzego zizatwungukira zigaha ishingiro ishoramari ryacu kandi zikagira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bacu.”
Perezida Paul Kagame ari muri Qatar guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru mu nama yitabiriwe n’ababarirwa mu 2,000 barimo Abakuru b’Ibihugu, abayobozi b’amabanki, ibigo n’imiryango mpuzamahanga, inararibonye n’impuguke mu nzego zitandukanye, abikorera n’abandi bavuga rikijyana ku Isi.
RBA








