Indi ntambwe mu kunoza ubutwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Mbere no ku wa Kabiri, i Hararare muri Zimbabwe haraterana inama y’abagize Komisiyo Ihuriweho yiga ku kurushaho kunoza ubutwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe.

Ni ku nshuro ya kabiri iyo komisiyo igiye guterana, bikaba bifatwa nk’indi ntambwe mu kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka no kongera umvuduko mu nzego zinyuranye. 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga ya Zimbabwe yatangaje ko kongera guterana kwa Komisiyo ihuriweho bishimangira ko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe ukomeje kwaguka, ndetse ko ibyo bihugu bisangiye ukwiyemeza mu kwihutisha intego z’iterambere. 

Umuvugizi w’iyo Minisiteri Livit Mugejo, yagize ati: “Mu myaka itanu ishize, ibihugu byombi byateye intambwe ifatika mu gushyigikira ubutwererane mu by’ubukungu na Politiki. Inama ya Komisiyo Ihuriweho igamije kurushaho gushimangira ubutwererane mu nzego zinyuranye z’iterambere.”

Muri iyi nama, intumwa z’ibihugu byombi zitezweho kwibanda ku kurangiza ibikenewe byose mu gutangiza ubufatanye  bushya mu guteza imbere inzego zirimo ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga, abagore n’abana, n’imiturire. 

Ubwo bufatanye bushya buraza bwiyongera ku busanzwe mu nzego zirimo ubuhinzi, guhererekanya abarimu, ubumenyi n’ubunararibonye mu rwego rw’uburezi, ikoranabuhanga, ibidukikije n’ubukerarugendo. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahannga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, ni we uyoboye intumwa zoherejwe n’u Rwanda zigizwe n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye za Leta n’abikorera.

Ibiganiro byabo kandi byitezweho gutanga umusaruro ku birebana na dipolomasi igamije iterambere ry’ubukungu bufitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi binyotewe no kubyaza umusaruro ufatika umubano uzira amakemwa bikomeje kubaka. 

Inama ya mbere ihuza intumwa z’ibihugu byombi yabereye ku ikoranabuhanga mu kwezi kwa Werurwe 2021, ikaba yarasojwe hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye. 

Ayo masezerano yibandaga ku bufatanye mu guhererekanya abanyabyaha, muri serivisi z’igorora, ubufatanye bwihariye hagati y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) n’urushinzwe Ubucuruzi muri Zimbabwe (ZimTrade), n’ubufatanye mu itangazamakuru n’iyamamazabikorwa. 

Iki cyiciro cya kabiri rero cyitezweho uruhare rukomeye mu gutegura inzira yo kugera ku burumbuke n’iterambere ibihugu bihuriyeho, no kurushaho kwagura amahirwe y’ubuhahirane binyuze muri gahunda y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA). 

Abahagarariye ibihugu byombi bakoze Inama ku bucuruzi n’ishoramari mu mwaka ushize
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE