RAB yibutse abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), Serivisi y’Imbuto z’Indobanure (SSS), Laboratwari y’Ubuvuzi bw’Amatungo(LVNR), n’Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo (CNIA) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Rubona yagize ubukana bw’indengakamere bihemberewe n’abafatwaga nk’abanyabwenge batatiye igihango cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bakica bagenzi babo babaziza uko bavutse.

Ati: “Hari abagize uruhare rufatika mu kubuza abantu kubaho cyane cyane abari abayobozi ba ISAR barimo Charles Ndereyehe wari Umuyobozi wa ISAR, turizera ko igihe cyizabaho akagezwa imbere y’ubutabera”. 

Yongeyeho ati: “Uko byagenda kose RAB ifite uruhare rukomeye mu gukomeza gufata mu mugongo abarokotse. Ubuyobozi bwa RAB ndetse n’abakozi bayo bemera ko kugira ngo ikigo gikomeze kugera ku nshingano zacyo, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bigomba kuba ihame n’indangaciro.

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ari igikorwa cyo kurwanya guheranwa n’agahinda no kuvoma imbaraga zo gutegura gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Ati: “Kwibuka kandi bituma twibuka ariko tunatekereza icyatuma duca ukubiri n’icyatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko Kwibuka ari inshingano n’umwanya wo kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubatura indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo no kubereka ko tukibazirikana.

“Ubuyobozi bw’Akarere bushingiye kuri gahunda ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda tuzaharanira ko abakoze aya mahano bagezwa imbere y’ubutabera.”

Yashimiye abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bicwaga.

Ati: “Kwibuka kandi ni umwanya mwiza wo gushimira ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.

abari abakozi b’ibigo byahurijwe muri RAB n’abari bahungiye muri ibyo bigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyashojwe no gushyira indabo aharuhukiye inzerakarengane zishwe zizira uko zavutse, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Rubona.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruhereye i Rubona ruruhukiyemo imibiri 189 y’abari abakozi b’ibigo byahoze byitwa ISAR, SSS, LVNR, CNIA n’abari bahungiye muri ibi bigo.

Habanje umugoroba w’ikiriyo

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wa Kane cyabanjirijwe n’umugoroba w’ikiriyo, aho Pasitoro Ndayishimiye Tharcisse wakoze mu kigo RAB imyaka igera muri 21 yavuze ko muri icyo kigo habereye ibikorwa bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi byongeye bari abantu bize.

Ati: “Biragoye kumva ikigo cy’abantu bize b’abanyabwenge bateguye Jenoside bica abantu, enjenyeri afata umuhoro akica mugenzi we w’umu enjenyeri, biragoye ko umuyobozi w’ikigo avuga ngo bice abantu, umupasotoro akica undi mupasitoro, akica intama ye”.

Yasabye Imana gukomeza abarokotse igahumuriza imitima yabo kuko ari yo yongine ishobora guhumuriza umutima bikemera.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB RUBONA  yavuze ko mu1994 hari muri Komini ya Rusatira, muri Peregfegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Rusatira, Akagari ka Kiruhura , Umudugudu wa Rubona  yakomeje abaje kwibuka,  yihanganishije umuryango mugari wa RAB  wibuka abakozi bishwe bahoze ari abakozi Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB),  icyo gihe cyitwaga ISAR.

Mu kiganiro cyatanzwe na Soeur Marie Immaculee yavuze ko bigoye kubona amagambo ahumuriza abantu ukurikije uburemere bw’ububabare bahuye nabwo. Ni yo mpamvu umugoroba nk’uyu tubaha icyubahiro, tubasezereho kuko tutagize uwo mwanya ariko tunabasezeranye kubaho.

Ati: “Kwibuka ni itegeko ry’Imana yabwiye Abisiraheri ngo bajye bibuka, kwibuka biratwigisha, tubibuke ntawutwirukansa, tubahe icyubahiro kwibuka ni ukwibutsa abo ngabo ko batagombaga kubikora.

Kwibuka ni inshingano zacu ni n’inshingano kugeza igihe Yesu azazira. Tutabikoze, tunabibutsa ko batazongera gupfa bahagaze.  Jenoside yari iremereye cyane”.

Yongeyeho kandi ko kwibuka ari umwanya wo gukira ibikomere, guhumurizanya kandi abantu bakagira icyizere cyo kubaho. 

Yagize ati: “:Kwibuka ni umwanya wacu wo gukira ibikomere twatewe na Jenoside, Uzarira mumureke, kuko agahinda kadasohowe mu mutima karakuzonga, kagutera n’indwara.

Ni umwanya wo gusohora agahinda, ni yo mpamvu uyu mwanya tuwuha agaciro. Kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye abantu bagendana amahwa mu mutima ndetse no ku mibiri yabo, ni umwanya mwiza wo kumva ububabare bw’abandi haba mu ndirimbo, mu buhamya n’ahandi. Tutabibutse twaba twibagiwe vuba”.

Yakomeje avuga ati niba warabayeho ugomba kurenga ibyakubayeho, na Jenoside, ukiyemeza kubaho. Niba uriho akira ubuzima nk’impano.

Kwibuka abacu ni no kwibuka ibyiza bakoze ngo bitazazimira, ahubwo tukabigira ibyacu.

Twige gukundana twige no kwakirana ububabare, wataka ukamenya ko hari undi uri hafi ukubwira ngo komera.  Kuba ahafi abarokotse. Iki ni igihe twahawe ngo duhumurizanye. Umuti ni urukundo, ni narwo tugomba kuvurisha ibikomere twagize.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr. Ndabamenye yihanganishije abakozi ba RAB avuga ko ntawahisemo kuvuka uko ari ndetse n’aho avukira, ko bitari bikwiye ko Abatutsi bicwa kariya kagene kandi ko iyo umuntu afite ubwenge, ubumenyi n’ubumuntu bitari bugende kuriya.

Yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’abashakashatsi bakomeje gukora ubushakashatsi kandi yizeza ko abarokotse bazakomeza kubaba hafi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Nshimiyumuremyi Laurent na we yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka, asaba ko abafite amakuru y’ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe bayatanga igashyingurwa mu cyubahiro ndetse yibutsa ko hakomeza kwamagana abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE