Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 2 muri Tanzania

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri
Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Tax, mbere yo kwakirwa na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Abakuru b’Ibihugu byombi bitezweho guhura n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro bibera mu muhezo, ndetse biteganyijwe ko intumwa z’ibihugu byombi ziza gushyira umukono ku masezerano agamije gushyigikira umubano ukomeje gutera imbere.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.
Mu kwezi kwa Kanama kwa 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda icyo gihe kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi n’ibindi.


