Kamonyi: Mugina hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 24

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mugina mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro imibiri 24 yabonetse.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu taliki ya 26 Mata 2023, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina.
Dr Vincent Ntaganira yatanze ikiganiro cy’Amateka yaranzwe n’Imiyoborere mibi y’ivangura no gutoteza Abatutsi byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’Ubutwari bw’Inkotanyi mu kubohora Igihugu no gutabara abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutumwa bwatanzwe na IBUKA, Ubuhamya n’indirimbo, byose byagarutse ku itotezwa na Jenoside byakorewe Abatutsi, bashima ubutwari bw’Inkotanyi zabarokoye zirangajwe Imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’aho Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bageze biyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimiye abifatanyije n’Akarere muri icyo gikorwa, yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko Akarere kazakomeza kwita ku gikorwa cyo kwibuka kugira ngo amateka atazibagirana.
Guverineri Kayitesi Alice yashimiye abitabiriye iki gikorwa yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abashimira ubutwari bubaranga ndetse n’uburyo bihangana bakanga guheranwa n’agahinda, bagatanga impano ikomeye y’imbabazi hagamijwe kongera kubaka u Rwanda rushya.
Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kugaruka ku mateka yateye Jenoside hagamijwe kuyigiraho kugira ngo itazongera ukundi, ahubwo hakabaho kubaka u Rwanda rushya rubereye Abanyarwanda bose.
Ati: “Igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye no gusuzuma aho tugeze twiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda abashaka gusenya u Rwanda”.
Yongeyeho ati: “Aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 29 Jenoside ihagaritswe ni ikimenyetso gifatika kigaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda n’ubushake bwo kwiyubaka no kwihesha agaciro, dukesha imiyoborere myiza y’Igihugu n’amahitamo y’Abanyarwanda”.
Guverineri Kayitesi yafashe umwanya wo gushimira Abayobozi beza bagerageje uko bashoboye bakarwana ku bicwaga bamwe bakabizira barimo n’uwari Burugumestre Ndagijimana Callixte, wayoboye komini Mugina. Agaya Abayobozi babi bavukije ubuzima abo bari bashinzwe kuyobora.
Yabwiye abitabiriye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kwita no gukemura ibibazo byasizwe n’ingaruka za Jenoside by’umwihariko ikomeza kwita ku mibereho myiza y’ abarokotse Jenoside ndetse no gukemura ibibazo byabo binyuze mu nzego z’ubuyobozi zashyizweho.
Iki gikorwa cyasojwe no Gushyingura mu cyubahiro Imibiri 24 yabonetse, Kubunamira no gushyira Indabo ku Rwibutso rwa Mugina ruruhukiyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 59,000.




