Gucunga umutekano ni akazi gakomeye- IGP Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yagaragaje uburyo akazi ko gucunga umutekano katoroshye, asaba abapolisi gufatanya no gukora kinyamwuga kandi bagahorana ubumuntu.
IGP Namuhoranye yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 26 Mata, ubwo yasuraga abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni muri gahunda y’ingendo ubuyobozi bwa Polisi bukora buri mwaka, hagamijwe gusura imitwe n’amashami ya Polisi atandukanye akorera mu gihugu hose mu rwego rwo kubakangurira kunoza imikorere mu nshingano zabo za buri munsi.
Yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent R. Kanyamihigo ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba giherereye mu Karere ka Rwamagana, wamugejejeho ishusho y’umutekano mu Ntara.
IGP Namuhoranye yashimiye abapolisi bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku kazi bakora ko gucunga umutekano mu Turere twose tugize iyi Ntara, abibutsa ko umutekano w’Igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo ari yo nshingano y’ibanze ya Polisi y’u Rwanda.
Aho ni naho yahereye abasaba kugira ubufatanye mu kazi, gukora kinyamwuga no kurangwa iteka n’ubumuntu.
Yagize ati: “Akazi ko gucunga Umutekano ni akazi gakomeye gasaba gufashanya, gukora kinyamwuga kandi mu byo ukora byose ukagaragaza ubumuntu.”
Yakomeje yibutsa abapolisi ko bagomba kurushaho kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza bakirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi aho bakorera akazi, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.
Yabasabye kutijandika muri ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano, abagaragariza ko bigira ingaruka ku mutekano w’Igihugu n’iterambere, bikangiza isura ya Polisi y’u Rwanda ariko kandi na bo bikabagiraho ingaruka.
Yabasabye kandi gukorana n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano bakanabafasha gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

