Amashuri azajya yibuka abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeje icyifuzo cy’Umuryango IBUKA uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cy’uko ibigo by’amashuri mu Rwanda byajya bigira umwihariko wabyo wo kwibuka abahoze ari abanyeshuri n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri  w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Mata, ubwo hibukwaga 77 bakoreraga iyahoze ari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC), abakoreraga Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco (MINESUPRES) n’abakoraga mu bigo by’izo Minisiteri byari i Remera ndetse na Kicukiro, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Uhagarariye IBUKA yasabye ko kwibuka byakomeza no mu mashuri, ni byo. Mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu, buri shuri rizagira umwihariko wo kwibuka abahoze ari abanyeshuri n’abarezi, kandi n’izindi nzego zose dukorana mu burezi zizafata umwanya wo kunamira no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri iyo gahunda yo kwibuka yateguwe na Minisiteri y’Uburezi, hatangiwe ubuhamya n’ibiganiro byagaragaje uburyo Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yifashishije urwego rw’uburezi nk’intwaro ikomeye yo kwimakaza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Dr. Uwamariya yagarutse ku kiganiro cyasobanuraga uko ubumwe Abanyarwanda bahoranye bwaje gusenywa mu gihe cy’Ubukoloni, n’ingengabitekerezo ya Jenoside igakwirakwizwa kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Yashimiye uwatanze icyo kiganiro ko yibanze ku buryo n’uburezi bwifashishijwe mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nk’icyanzu cy’akazu, irondakarere n’irindi vangura ry’ubwoko butandukanye, aho abana benshi b’Abatutsi bavukijwe amahirwe yo kuminuza n’igihe babaga batsinze ibizamini bibibemerera. 

Yakomeje agira ati: “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye by’amateka, yimakaje amacakubiri ashingiye ku bikorwa by’ihezwa, by’umwihariko guhezwa mu burezi nk’uko byagiye bigarukwaho, irondabwoko, akazu n’icyenewabo, byagize ingaruka mbi ku mibanire y’Abanyarwanda.

Ni byo rero byagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko duhereye ku butumwa, ubuhamya ndetse n’ikiganiro twagejejweho, mubona ko byatangiye na mbere hose.” 

Kwibuka abakoraga mu Rwego rw’Uburezi byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yagaragaje kandi ko amateka yigishijwe mu mashuri akanamamara mu nyandiko na disikuru zinyuranye yari agoramye, akaba ari na yo  yifashishijwe mu kwimakaza Politiki n’inyingisho z’ikinyoma zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanenze bamwe mu bitwaga Intiti zagize uruhare rukomeye mu gutangiza ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ku bari bashyigikiwe n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatrutsi.

Yaboneyeho kwibutsa abize, abanditsi b’amateka n’abashakashatsi b’iki gihe umukoro ukomeye bafite wo kwandika amateka y’ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda. Ati: “Nk’uko twabibonye amateka yigishijwe igihe kirekire yari agoretse. Ni ngombwa rero y’uko amateka y’ukuri na yo yigishwa ndetse akanandikwa.”

Yanagaragaje kandi ko nubwo Jenoside ari igikorwa kibi cyateguwe hakanatozwa Interahamwe n’Impuzamaugambi, ubutwari bw’Abanyrwanda ari na bwo bwarangije icyo gihe cy’akaga cyaranze Repubulika zabanjirije ibohorwa ry’u Rwanda rwakuwe mu mworera munini.  

Yavuze ko mu gihe Jenoside yarangiye u Rwanda rugaragarira benshi nk’Igihugu cyageze habi hashoboka (failed state), kuri ubu ari kimwe mu bihugu byihuta mu iterambere haba mu kwiyubaka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.

Ati: “Ibi rero tubikesha ubuyobozi bwiza bushyira imbere kandi bugashyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu. Ibibazo byatewe na Jenoside byagiye bikemuka hashingiwe ku mahitamo y’Abanyarwanda, hagamijwe kongera kubanisha Umuryango Nyarwanda no gutanga ibisubizo ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yasabye buri wese kugira  inshingano inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda Igihugu cyahisemo, aboneraho kwibutsa abarezi, ababyeyi, n’Umuryango Nyarwanda muri rusange, umusanzu ukomeye bagomba gutanga mu kwigisha abana b’u Rwanda amateka y’igihugu,  kwitandukanya burundu n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’impamvu yo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kumvikanisha neza izo nshingano, yifashishije ubutumwa bukubiye mu ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo n’ibyo twatakaje, umuntu ku giti cye n’Igihugu. Tuzakomeza kwigisha Abanyarwanda babyiruka ubu n’abazakurikiraho ibyabaye mu Gihugu cyacu n’amasomo twabikuyemo.

Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho. Ibi byose twize mu mateka yacu, ni ibikomeza ubumwe bwacu. Birimo agaciro k’ubuyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abenegihugu.”

Minisitiri Dr.  Uwamariya yasoje yongera gushishikariza abo bahuje umwuga, guharanira ko uburezi bw’uyu munsi buba umuyoboro wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakitanga batizigama mu rugendo rwo kwiyubaka no guteza imbere u Rwanda.

Bashyize indabyo ku mva zishyinguwemo abarenga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE