Kwibuka29: Umujyi wa Kigali watangaje ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma

Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo gusubiza inyuma amaso kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki 09 Mata 2023 ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Dr Merard avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite inkomoko mu gutanya Abanyarwanda byakozwe n’ubuyobozi bubi butabashije guhangana n’umugambi mubisha w’abakoloni baje bafite intego yo gucamo Abanyafurika ibice kugira ngo babategeke.
Agaragaza ko hubatswe ingengabitekerezo ya Hutu Power ari yo yakuze ikaza kubyara ingengabitekerezo ya Jenoside byagejeje u Rwanda ahabi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Akomeza agira ati: “Mu gihe nk’ikingiki ni umwanya nanone wo gusubiza amaso inyuma tukibuka ko abishwe bari bafite intego, bari bafite umugambi wo kwiteza imbere, bari bafite intekerezo nziza ariko ababishe barabibavutsa”.
Abanyarwanda bongeye kubaho ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, guhera Nyakanga 1994 FPR Inkotanyi itangira kubaka u Rwanda ishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, muri urwo rugendo Leta yashyizeho Politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda no komora ibikomere by’ingaruka za Jenoside.
Avuga ko Leta yubatse inzibutso zitandukanye kugira ngo Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyingurwe mu cyubahiro ariko hanibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko biteye agahinda kuba hari abari abasirikare b’igihugu bari bafite inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano by’Abanyarwanda, ari bo bahindutse bagafatanya n’interahamwe bakica Abatutsi.
Akomeza agira ati: “Biteye agahinda, biranababaje cyane kuba abari abayobozi bashinzwe kwita ku baturage no kubashakira ituze ari bo babaye aba mbere mu kubacamo ibice maze bagashishikariza abahutu kwica Abatutsi.
Bamwe muri abo babashije gucika ubutabera ndetse binavamo kuba umurage, aho usanga bamwe mu babakomokaho barangwa no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Natanga urugero rw’Iahyirahamwe ryitwa ‘Jambo Asbl’ ryirirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu nama zitandukanye ku mugabane w’u Burayi na Amerika bashishikajwe no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bahishire uruhare rutaziguye rw’ababyeyi babo mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside”.
Yasabye abaturage kwifatanya bakarwanya abakomeje gukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bababwira amagambo akomeretsa arimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ashimangira ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butazihanganira na gato abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye ababyeyi gufatanya n’ubuyobozi kwigisha abato bakuriye mu gihugu kizira amacakubiri.
Ati “Umusingi urahari washimangiwe n’ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na RPF Inkotanyi”.
Ashimira ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikagarura amahoro n’ituze mu Rwanda, zikubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo umukoloni yahereyeho asenya.
Ati “Turashima intambwe imaze guterwa mu miyoborere myiza kandi turabizeza ubufatanye nk’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu kubaka u Rwanda twifuza”.
Avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzakomeza kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, buharanira ko bakomeza gushakirwa ituze n’ubuzima bwiza.
Yongeraho ko urugendo rwo kubaka igihugu rukomeje, kandi bahisemo kugira amahitamo.