Ntawukwiye kugenera Abanyarwanda uko babaho- Perezida Kagame 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kuba agenera Abanyarwanda uko bakwiye kubaho. Yabigarutseho ku wa Gatanu taliki 7 Mata 2023 mu ijambo ritangiza Icyumweru cy’icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko akaga u Rwanda rwaciyemo karwigishije byinshi kandi ko uhereye ku byabaye bidashidikanywaho, bifitiwe ibimenyetso haherewe ku buryo bisobanurwa mu mateka n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo nta muntu ukwiye kugenera Abanyarwanda uko babaho.

Yagize ati: “Dufite uko tubaho, nta n’umwe uwo ari we wese ushobora kutugenera uko tubaho. Dufite imbaraga nyinshi dukura kuri ayo mateka zikubwira ko ntawe ugomba kugena uko ubaho ubuzima bwawe. […..] Tuzabaho ubuzima bwacu, tubeho neza uko bishoboka nk’abandi bantu bo ku Isi ariko nta burenganzira bafite natwe ntituzemera ko hari utubwira uko tubaho. Ntibizabaho”.

Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari amateka y’ukuri atahishwa.

Ati: “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n’abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw’ibyabayeho.

Jenoside ni ikintu gikorwa kigenderewe kugira ngo gihakane ukuri.
Tugomba kurwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.Tugomba kurwanya ihakana rya Jenoside kuko ariko amateka yisubiramo”.

Yasabye urubyiruko kwiga amateka bikazarufasha kwiteza imbere no kugira ejo hazaza heza.

Ati” Urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe kuko rufite igihugu rwita mu rugo. Turashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka kugira ngo rubashe gutera imbere ruzi neza ukuri kandi ruzi inshingano. Kwibuka twiyubaka ni cyo bivuze”.

Umukuru w’Igihugu yanakomoje ku kwihangana no gukomera abarokotse Jenoside bakomeje kugaragaza, bakababarira ababahekuye bakabicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Abantu bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukora n’ibindi bikomeye cyane mu buryo butandukanye. Bafashe icyemezo cyo kubababarira, ariko ntabwo dushobora kwibagirwa. Ibyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, bakarenga ububabare bakiyemeza kubabarira, ni ibintu bitangaje”.

Perezida Kagame yagize icyo avuga no ku bagira icyo bafasha, avuga ko u Rwanda rwigiye ku byabaye ndetse ko ntawagufasha utifashije.

Ati: “Igihe twari dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose, Isi yose yaduteye umugongo. Ibyo biroroshye, ubutumwa ni: Mwirwaneho.Tugomba kwiga kwirwanaho. Ndatekereza ko twize cyane”.

Umukuru w’Igihugu yashimiye Abanyarwanda uburyo baharanira kubaka ubumwe bwabo kandi ntibaheranwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rwanyuzemo, ahubwo bagahitamo kwiyubaka, kubaka igihugu cyiza, bakiyemeza kubaho.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE