Kwibuka29: Perezida Kagame yashimiye amahanga yifatanyije n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abayobozi n’inshuti z’u Rwanda bo ku Isi yose bohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guhera ku wa Gatanu taliki ya 7 Mata ubwo hatangiraga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayobozi bakomeye ku Isi, n’abahagarariye Umuryango Mpuzamahanga bakomeje kwifatanya n’u Rwanda bibutsa ko ibyabaye bidakwiye kongera kubaho ukundi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yashimye ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aboneraho kwibutsa amahanga ko Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu bihe rwari rukeneye ubufasha butabara ubuzima bw’abasaga miliyoni bishwe mu mezi atatu gusa.
Yavuze ko ibyabaye bidakwiye kubaho ukundi agira ati: “Ni inshingano za buri munyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso, ikindi kandi reka twese hamwe twunamire inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twubaka ahazaza hafite umutekano uhamye, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu.”
Josep Borell Fontelle, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EUC), na we wagize ati: “Uyu munsi turibuka Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turashimira u Rwanda n’abaturage barwo biyemeje guhaguruka bakikura mu muyonga, bakongera kubaka Igihugu no ndetse bakaniyunga.”
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) Moussa Faki Mahamat, na we yashimangiye ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe buri mwaka ufatanya na Leta y’u Rwanda muri uyu muhango wihariye.
Ibyo ngo bifasha guha ubutabera iki gihugu cyahuye na Jenoside ya mbere yatwaye ubuzima bw’abantu benshi muri Afurika, ari na yo ya mbere yakoranywe ubunyamaswa bukabije mu mateka y’Ikinyejana cya 20.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni umwanya wo kwereka ibihugu by’Afurika uburemere bw’icyo cyago no gushimangira inshingano dufite zo kurwanya ibikorwa byo kwisenya ari na byo biyobora ibyaha nk’ibi.
Gukora ibyo, bikajyana no guharanira amahoro, guhosha urusaku rw’imbunda, bidufasha gushyira ibihugu n’umugabane wacu mu nzira y’amahoro, umutekano n’iterambere.”
Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi n’abandi bose bifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye agira ati: “Turashima abayobozi n’Inshuti baturuka ku Isi yose bohereje ubutumwa bwo kwifatanya natwe muri ibi bihe.”
Yakomeje agira ati: “N’abashaka kubona amagambo yihariye bavuga ku birebana n’ibyo Igihugu cyacu cyaciyemo, Kwibuka ni amahirwe yo kuzirikana no kwegera ukuri. Ni ingenzi kugana mu cyerekezo kizima.”
Mu butumwa yatanze ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo, Perezida Kagame yakomoje ku kuba mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakigaragara urugomo n’imvugo z’urwango, yibutsa ko ari ngombwa kubirwanya kuko byandura kandi bigahererekanywa mu bisekuru.