Videwo: Yavuze uko Interahamwe n’abarindaga Habyarimana bishe Abatutsi i Kanombe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bankundiye Beatrice uzwi ku izina rya Nyiraneza, ni umubyeyi w’imyaka 64. Yarokokeye mu cyahoze ari Komini Kanombe, ubu atuye mu Mudugudu wa Kabagendwa, mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bwe, avuga ko bishwe n’abarindaga Habyarimana mu gihe ngo ari bo bakabarengeye. Ahamya ko ari bo bibasiye Abatutsi bari batuye hafi yo kwa Habyarimana mu cyahoze ari Komini Kanombe, bakabica.

Kuva tariki 07 Mata 1994, ni bwo Interahamwe n’umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu, Bankundiye avuga ko aho yari atuye mu Kajagari ka Kanombe Abatutsi batangiye kwicwa n’Interahamwe zari zituye muri ako gace.

Avuga ko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye, hari abaturanyi be bafunzwe mu byitso, abadafunzwe bagakubitwa bazira ko ari Abatutsi.

Ati: “Twabaye muri ubwo buzima bwose, abana b’abasore bakabafata bakabica, uje ari Umututsi abasirikare bakamufata bakamwica barangiza bakavuga ko bishwe n’Abatutsi kandi ari abasirikare babishe”.

Akomeza avuga ko aho indege irasiwe abari baturanye na Habyarimana, iryo joro baraye bapfuye.

Yagize ati: “Guhera saa mbili ni bwo indege yahanutse ariko nta mahoro Umututsi yigeze agira. Nta gaciro yigeze agira kuko barabishe, imirambo bayisanga aho mu muhanda ujya ku Murindi, bakaza bakayipakira imodoka ntabwo tuzi aho bayijyanye”.

Mu buhamya bwe avuga ko yari yihishe ahantu haza Inkotanyi noneho abona Interahamwe zirirutse.

Ati: “Zarirutse ahura n’Inkotanyi ziramubaza ziti nkawe urimo urajya he?”.

Avuga ko yasubiye mu maska kwihisha nyuma akaza kubona umurongo w’Inkotanyi ahita ajya kuzereka aho Abatutsi bari bihishe bahita barokorwa n’Inkotanyi.

Bankundiye avuga ko taliki 22 Gicurasi 1994 ari bwo yarokotse kandi ko yongeye kubona amafunguro kimwe n’abandi bari barokotse barokowe n’Inkotanyi.

Avuga ko nyuma yo gusahurwa imitungo, ko kugeza ubu yiyubatse akaba afite aho kandi ko ashima Imana.

Asaba urubyiruko kumva ko u Rwanda ari urwabo ntawundi bagomba kuruha.

Yagize ati: “Urubyiruko rwari rukwiye kurwanira uru Rwanda rwacu ndetse rukarubungabunga, rukamenya ko amahanga ahanda. Bagakorera u Rwanda bakarukunda kuko twakijijwe n’abana bakiri bato ariko n’abana banjye ngomba kubigisha bagakunda u Rwanda”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE