Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyakomeretsa ikanahungabanya abarokotse- IBUKA

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo (07-13/04/2023) n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Musanze, uhagarariye IBUKA yavuze ko abarokotse bagikomeretswa kandi bakanahungabanywa n’uko hakiri bamwe mu bahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze Rusisiro Feston yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Ingabo zahoze ari iza RPA kuba zararokoye bamwe mu bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba barabashubije ubuzima.
Rusisiro yagaragaje ko mu bibazo byugarije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingengabitekerezo iza imbere.
Yagize ati: “Ku isonga hari ingengabitekerezo ya Jenoside igaragazwa na bamwe mu Banyarwanda, ikaba imbarutso yo kongera gukomeretsa no guhungabanya abarokotse Jenoside, bityo nkaba nsaba buri wese kuyirwanya”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yifatanyije n’Akarere ka Musanze gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni igikorwa cyabimburiwe n’umuhango wo gucana Urumuri rw’icyizere no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994.
Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunama mu Karere ka Musanze cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rw’aka Karere, cyitabiriwe n’Abayobozi mu nzego za Leta, iz’Umutekano, Abanyamadini n’Amatorero n’abaturage.
Guverineri Nyirarugero yihanganishije abarokotse Jenoside bo mu Ntara y’Amajyaruguru anabasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagaharanira gukomeza kubaho neza.
Abitabiriye iki gikorwa bagejejweho ikiganiro ku Kwibuka Twiyubaka, cyibanze ku kugaragaza uko Ubumwe bw’Abanyarwanda bwahoze mbere, uko bwaje gusenyuka bikaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bongeye kubaka ubumwe bwabo.
Mu buhamya yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakiga Jean Chrysostome warokotse Jenoside, yagaragaje inzira itoroshye yanyuzemo n’uburyo nyuma ya Jenoside ataheranywe n’agahinda ahubwo yatangiye kandi akomeje urugamba rwo kwiyubaka no kwiteza imbere.








