RPF-Inkotanyi irasaba Abanyarwanda kwibuka biyubaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuryango RPF-Inkotanyi wifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibutsa buri wese kwibuka azirikana umusanzu we mu kubaka u Rwanda. 

Ubutumwa Ubunyamabanga Bukuru bwatanze bugira buti: “Mu gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitubere umwanya wo gutekereza ku ruhare rwacu twese nk’Abanyarwanda mu gukomeza kubaka u Rwanda twifuza. Twibuke twiyubaka.”

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangijwe icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abayobozi batandukanye muri Afurika no ku Isi yose bakomeje kohereza ubutumwa bwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe bikomeye bibuka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 29 ishize. 

Mu Turere dutandukanye harakorerwa umuhango wo kwibuka ku rwego rw’Akarere ariko abaturage muri rusange baribukira ku rwego rw’Umudugudu nk’uko biteganyijwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). 

Bimwe mu bibujijwe muri iki cyumweru cy’Icyunamo, harimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, nk’ubukwe n’imihango ijyanye na bwo, amarushanwa yose uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo.

Habujijwe kandi umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’ahategerwa imodoka, imikino y’amahirwe n’ahandi.

Ibindi bibujijwe ni ibikorwa byo kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema n’ikinamico itajyanye no Kwibuka.

Ibikorwa byo kwibuka bizakomeza mu minsi 100 kugeza ku ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.

Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini, bityo Misa n’amateraniro ntibishyirwa mu muhango wo kwibuka, keretse gusa byateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’Abihayimana byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside. 

Umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.

Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zigomba gufata amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa bigashyikirizwa MINUBUMWE, mbere y’isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE