Muganga SACCO imaze kurenza umutungo wa miliyari 6Frw

Maj (Rtd) Gasherebuka Jean Damascène, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Muganga SACCO, avuga ko umwaka ushize Muganga SACCO ari bwo yari ikiva mu kuba ikimina iba SACCO.
Mu gihe gito imaze itangiye, kuko yatangiye mu 2017, Maj (Rtd)Gasherebuka ahamya ko Muganga SACCO ihagaze neza cyane ko imaze kugeza ku mutungo wa miliyari 6 na miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati: “Irimo amafaranga menshi, abantu babona inguzanyo kandi abo dushobora kuziha turazibaha, wareba ugasanga iki kigo gihagaze neza.
Mfashe umwaka umwe kimaze, dufite aho dukorera, dufite uburyo dushobora kuvugana n’abandi, turimo gukoresha ikoranabuhanga nk’ahandi hose”.
Ubuyobozi bwa Muganga SACCO butangaza ko bumaze kugera ku banyamuryango ibihumbi 10 ariko bukavuga ko bakiri bake ugereranyije n’umubare w’abantu bakorera mu buvuzi.
Icyo Muganga SACCO yishimira ni uko yatangiye ikorana n’abaganga bo mu mavuriro ya Leta gusa, ariko n’amavuriro yigenga ashobora kugana iyi SACCO.
Amafaranga yose hamwe SACCO imaze kugeraho ushyizemo ayashyizwe mu ishoramari ukongeraho akoreshwa mu bikorwa bya buri munsi, ni 6,054,328,546.
Muganga SACCO imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 2,847,212,751.
Inguzanyo itarishyuwe neza mu mwaka wa 2022, ingana na 229,671,451 angana na 8.06%.
Abashinzwe igenzura mu Muganga SACCO basaba ko ibigo bitishyuza inguzanyo byakwerekanwa bityo bigahwiturwa.
Kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2022, Muganga SACCO yatanze inguzanyo ku banyamuryango 1,808 bose hamwe bahabwa inguzanyo ingana na 2,511,690,932 zingana na 193.21% z’ayo SACCO yari yiyemeje gutanga.
Kabasha Rutigunga, Umugenzuzi wigenga, agaragaza ko mu igenzura bakoze mu Muganga SACCO umwaka ushize wa 2022, inyungu yinjiye ibarirwa hagati ya miliyoni 386 na 567 akaba angana n’inyongera ya 46.83%.
Agaragaza ko SACCO yabonye inyungu ya mbere y’umusoro ingana na 32,988,960.
Umugenzuzi wigenga atabga inama z’uko abafite konti nyinshi mu Muganga SACCO batanga amakuru zigahuzwa.
Dr Pascal Ngiruwonsanga, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma akaba n’umunyamuryango wa Muganga SACCO, yishimira ko hari byinshi bishimira bamaze kugeraho.
Anishimira umushinga Muganga SACCO ifite wo guteza imbere abanyamuryango, aho SACCO itekereza kuri gahunda ya ‘Gira Iwawe’ nubwo ubuyobozi bwabwiye Imvaho Nshya ko butarageza uwo mushinga kuri BRD.
Ikindi Dr Ngiruwonsanga avuga ko bishimiye, ni ikoranabuhanga rya Muganga SACCO. Ati: “Serivisi zitangirwa mu Muganga SACCO turazishimira kuko serivisi zitangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Kuri telefoni yawe ushobora kubitsa no kubikuza aho waba uri hose cyane cyane ko abanyamuryango bose nta n’umwe udafite telefoni”.
Muganga SACCO yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2017 ari ikimina. Kugeza ubu igiye kumara umwaka ihawe ibyangombwa na Banki Nkuru y’igihugu biyemerera gukora nka Muganga SACCO.