U Rwanda rugiye gusangiza Kenya ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu buhinzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika ya Kenya Dr. William Samoei Ruto, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi  ari kimwe mu bishobora guhindura uruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu ayoboye, ari na yo mpamvu ari ingenzi gusangira ubunararibonye hagati y’ibigo by’u Rwanda  n’ibya Kenya.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 05 Mata, nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amutembereje Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi butangiza ibidukikije mu Rwanda (Rwanda Institute for Conservation Agriculture/ RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera.

RICA ni ishuri rihuza ubushakashatsi, uburezi na serivisi z’ubuhinzi bwa kijyambere bugamije guhugura ikiragano gishya cy’Abanyarwanda b’abayobozi mu buhinzi, ari na ko rinagira uruhare mu gushyigikira icyerekezo cy’Igihugu mu iterambere ry’ubuhinzi.

Abanyeshuri biga muri RICA biga amahame y’ubuhinzi bujyana no kubungabunga ibidukikije ndetse no guhuza ubwo buhinzi n’ubuzima bwa muntu hibandwa ku isakazamakuru, Ubuyobozi no kwihangira imirimo muri urwo rwego.

Abo banyeshuri bahabwa ubumenyi bishingiye ku bunararibonye mu bijyanye no gukora ubuhinzi bwa kijyambere buciriritse ari na ko barushaho gusobanurirwa inzego esheshatu zigize ishoramari rikorwa mu buhinzi igihe barimo kwiga.

Abo banyeshuri nanone bakorana bya hafi n’abaturage bakora ubuhinzi binyuze mu kubahugura mu bijyanye no kubangurira ndetse no muri koperative y’abakora ubuhinzi bwo kuhira i Nasho mu guharanira ko abaturage babona ubumenyi buhagije bakeneye bishingiye ku bushakashatsi mu kubyaza umusaruro ubucuruzi bwabo bishingiye ku buhinzi.

Iryo shuri rikuru riherereye ku buso bwa hegitari 1,300 ziriho inyubako, imirima ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi bijyanye n’amasomo ayitangirwamo, dore ko iherereye hagati y’ibiyaga bibiri ari byo Kirimbi na Gaharwa.

Andi masezerano yashyizweho umukono arimo arebana n’uburezi, Ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere ry’umwana, iterambere ry’urubyiruko muri serivisi za Leta, guhererekanya ubumenyi muri serivisi z’igorora, amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuzima,no mu iterambere ry’amakoperative. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusura RICA, Perezida Ruto yavuze ko kongera ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bishobora kwihutisha gahunda yo kwimakaza umutekano w’ibiribwa no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ati: “Kongera ubufatanye n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere ndetse n’abikorera bizatugeza kuri iyo ntego, byongere umutekano w’ibiribwa ndetse biteze imbere imibereho y’amamiliyoni y’abaturage.”

Muri urwo ruzinduko, Perezida Ruto yatembereye muri imwe mu mashini zihinga, atambagizwa mu bindi bikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kongerera ubumenyi abanyeshuri muri iryo shuri rikuru ry’icyitegererezo, ndetse anerekwa udushya dutandukanye twahanzwe n’abanyeshuri biga ubuhinzi dushobora kuba umusingi w’impinduka zitezwe mu buhinzi bw’Afurika.

Urwo ruzinduko rubaye mu gihe ku wa Kabiri Perezida Kagame na mugenzi we William Ruto bakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Kenya mu nzego 10 z’ubutwererane zirimo n’urw’ubuhinzi.

Ibihugu byombi birateganya gusangira ubumenyi no guhanahana Amakuru muri urwo rwego, by’umwihariko bikanafatanya mu kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye y’ubukungu afitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, Perezida William Ruto yatunguye abaturage b’i Bugesera ubwo yahagararaga mu Mujyi wa Nyamata maze agasuhuza abaturage bamwishimiye cyane, ndetse anajya kwinywera icyayi muri imwe muri resitora zikorera muri uwo mujyi muto.

Yavuze ko na we yishimiye kuganira n’abo baturage bagasangira na ka cyayi ka mugitondo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE