Ibigo binyuranye byaba ibya Leta n’iby’abikorera mu Rwanda byakanguriwe gukoresha ibikorwa remezo bizwi nka RINEX (Rwanda Internet Exchange Point) mu kwihutisha amakuru ahererekanywa kuri murandasi na serivisi zihatangirwa.
Ibi bikorwa remezo bituma ububiko bw’amakuru agenewe Abanyarwanda kuri murandasi buguma mu Gihugu bityo abayakeneye bakayageraho byihuse, nk’uko byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali uyu munsi ku wa 31 Werurwe 2023.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo RICTA gishinzwe gucunga no guteza imbere indango y’Igihugu kuri murandasi “AkadomoRW” (ari na cyo gifite mu nshingano biriya bikorwa remezo) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’abandi bafatanyabikorwa.
Iradukunda Yves Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yasobanuye inyungu zo kuba u Rwanda rufite biriya bikorwa remezo, avuga ko iyo amakuru yerekeranye n’ibigo ndetse na serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga abitse mu gihugu bigabanya ikiguzi cya murandasi (internet) kandi serivisi abaturage bakenera zikihuta.

Yagize ati: “ Iyo amakuru abitse hano mu Rwanda ntabwo bisaba ko ukoresha murandasi iguhenda ahubwo bigabanya ikiguzi cyayo kandi bigatuma serivisi igenda neza”.
Yakomeje atanga ingero, ati: “Hari igihe usanga nka banki zibika amakuru hanze y’ Igihugu bitewe n’uko zikorera mu bihugu binyuranye, iyo zidafite uburyo ziyabika hano kugira ngo hatangwe serivisi hakenerwa murandasi ariko iyo zikoresheje bya bikorwa remezo bya RINEX, buri gihe ntibisaba ko hakoreshwa murandasi kuko ibigo biba byarahuje imirongo yabyo, bigahanahana amakuru”.
Umuyobozi Mukuru wa RICTA Ingabire Grace yavuze ko kugeza ubu ibigo bigera kuri 18 ari byo bimaze kwitabira ubu buryo, asanga ubwitabire bukiri hasi.
Ati: “Ibigo byose bifite serivisi zitangirwa kuri murandasi zikenerwa n’Abanyarwanda turifuza ko byakwitabira ubu buryo kuko n’iyo murandasi yavuyeho umuturage akomeza kubona serivisi”.
Nsabimana Nyandwi Sosthène ni umwe mu bitabiriye inama akaba ashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Bushinjacyaha Bukuru, yavuze ko ubu buryo babwitezeho kwihutisha serivisi batanga.
Ati: “ Buzadufasha; murandasi twagiraga igenda buhoro yihute bitewe n’uko tuzaba duhurira n’ibindi bigo bya Leta kuri biriya bikorwa remezo biri mu gihugu kuko hari igihe usaba amakuru akabanza kujya kuzenguruka mu mahanga kandi twifitiye ibikorwa remezo mu Gihugu cyacu”.
Iyi nama ibaye nyuma y’amahugurwa yahawe Abenjenyeri mu ikoranabuhanga bo mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda ku bijyanye no gucunga no gukoresha neza biriya bikorwa remezo bifasha mu kwihutisha amakuru ashakishwa n’abakoresha murandasi imbere mu Gihugu.
