Abaturage batuye mu Karere ka Rubavu begerejwe uburyo bwo guteka butangiza ikirere. Ibi bikaba birimo gukorwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukoresha Gazi, amashyiga arondereza inkwi, amashyanyarazi mu rwego rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kwangiza ibidukikije
Iyi gahunda irimo gukorerwa mu Karere ka Rubavu na Musanze, abaturage bishimiye nkunganire ya Leta y’u Rwanda.
Binyuze mu mushinga wateguwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu “EDCL” gishamikiye kuri Sosiyete y’u Rwanda inshinzwe ingufu “REG”, abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bakomeje guhabwa amashyiga afite umwihariko wo gukoresha inkwi nke zidatanga imyotsi ishobora guhumanya no kwangiza ibidukikije.
Ibikoresho aba batishiboye bahabwa birahendutse kuko hari amafaranga bishyurirwa na Leta ku giciro cyari gisanzwe ku isoko.



Ubwo bari mu bukangurambaga bushishikariza abaturage kwitabira ubu buryo mu Karere ka Rubavu na Musanze bavuze ko ibyiza byo gukoresha Gazi n’amashyiga bikozwe muri ubu bwoko ari byinshi cyane harimo kuba amashyiga arondereza ibicanwa bigatuma uyakoresha azigama amafaranga, gutekera ahantu heza hatari umwanda, kurinda indwara z’ubuhumekero ndetse no gufasha abakoresha ubu buryo gukora indi mirimo.
Ibi bikoresho bihabwa aba baturage biraramba kandi byasuzumwe n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge, mu Rwanda “RSB”.
Habimana Hussein umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Majengo mu Murenge wa Gisenyi ashima iyi gahunda Leta yashyizeho kuko ngo ibaha amahirwe. Yemeza ko kuba ishyiga rya Gazi yaguraga ibihumbi 78 kuri nkunganire riri kugura amafaranga ibihumbi 42 ari inyungu izamura umuturage.
Uwitonze Marie Chantal na we ni umuturage utuye Rubavu yagize ati : “Nari nkeneye Gazi, n’aya mashyiga kuko amfasha guteka mfite isuku n’ubuzima bwanjye butekanye.”
Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yemeza ko kuva iyi gahunda yo gushishikariza abaturage gukoresha amashyiga n’ibicanwa bitangiza ibidukikije yatangira mu Karere imaze gutanga umusaruro.
Avuga ko ku ikubitiro ubukangurambaga bwatangiriye mu mirenge 8 muri 12 igize aka Karere ayoboye ariko bagikomeje aho basaba abadafite ubushobozi buhagije kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kiba cyabahaye n’abifite bakagura amashyiga n’imbabura zibafasha gutsinda burundu ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’imyuka ihumanya ikirere igashyira ubuzima bwabo ku kaga.
Umukozi muri EDCL ushinzwe iyi gahunda, Niyibizi Alain Patience yavuze ko uyu ari umushinga wibanda ku gufasha Abanyarwanda muri gahunda ya “Tekera aheza uzigama ibicanwa, Tekana isuku urengera ibidukikije”. Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukugera ku ngo ibihumbi 500.
Yagize ati : “Leta y’u Rwanda yunganira abaguzi ku giciro ibikoresho bisanzwe bigura hari abunganirwa ku kigero cya 90%, icya 70% ndetse hari n’abunganirwa kugeza kuri 45% bitewe n’icyiciro cy’Ubudehe babarizwamo”.
Akomeza avuga ko intego bafite ari ukuba babashije kugabanya ibicanwa bihumanya ikirere kugera ku kigero cya 42% muri 2024.
