Abanyamuryango ba Koperative y’Abarimu yo kubitsa no kugurizanya Umwalimu SACCO bamurikiwe inguzanyo bashyiriweho yiswe “Gira Iwawe” mu rwego rwo kubafasha kwiyubakira cyangwa kwigurira inzu yo guturamo.
Abarimu batangaje ko bishimiye iyi nguzanyo ariko bamwe bagaragaza ko hari ibikwiye kunozwa birimo ko ufite umushinga wo kubaka cyangwa kugura inzu agomba kugaragaza uruhare rwe rungana na 10% by’agaciro kose k’uwo mushinga afite, bumva ko ryavaho. Hakaba n’abifuza ko inyungu bakwa yagabanywa.
Babigarutseho mu Nama ya 26 y’Inteko rusange isanzwe, yahurije abasaga 416 mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu banyamuryango witwa Bazirake Déogratias wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko iyi nguzanyo ya Gira Iwawe bayitezeho kuborohereza kubona inzu yo guturamo.
Yagize ati: “Iyo urebye ijanisha ry’urwunguko baduhera ni 11%, kandi kuba umuntu ashobora kwishyura mu myaka 20 bizorohereza umwarimu gufata inguzanyo kugira ngo ashobore kuyishyura muri icyo gihe”.
Yakomeje avuga ko bari bafite inguzanyo ibafasha kubona amacumbi ariko hari aho itandukanye n’iyi nshya bazaniwe muri Koperative.
Ati: “Aho bitandukaniye ni uko iyo warenzaga inguzanyo y’amafaranga miliyoni 10 baguheraga ku nyungu irenze 11%, ariko aha ho ushobora kurenza izo miliyoni bagakomeza kuguhera ku nyungu ya 11%”.
Ingwate basabwa akaba ari inzu umwarimu azaba yubatse cyangwa yaguze.
Ku bijyanye n’imbogamizi, Bazirake yavuze ko ari uko umwarimu asabwa kubanza kugaragaza uruhare rwe rungana na 10% by’agaciro k’umushinga w’inzu ashaka.
Rudaseswa Esra wo mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko bashima ko iyi nguzanyo kuko ari iy’igihe kirekire.

Ati: “Inguzanyo dufata badukata kimwe cya kabiri cy’umushahara, ku mwarimu ufite umushahara mutoya byabaga bimugoye kugira ngo abone amafaranga ashyitse ku buryo yabona aho atura, kuba baravanye ku myaka 12 bagashyira kuri 20 tubibonamo inyungu, iyo imyaka ibaye myinshi iyo bagukase ku mushahara ubona n’icyo utahana mu rugo kandi wabonye n’inguzanyo nini ifite icyo igufasha”.
Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, yavuze ko bari basanzwe batanga inguzanyo z’ubwubatsi bitanga icyizere ko n’iyi nshya bafatanyijemo na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) bazayitabira.
Yagize ati: “Ntibivuze ko tutari dusanzwe dutanga inguzanyo z’ubwubatsi cyangwa izo kwigurira inzu, nk’uko bari basanzwe bitabira izo zisanzwe tubona ko bazitabira n’iyi”.
Ku bijyanye n’uko umunyamuryango agomba kugaragaza ruriya ruhare, yavuze ko atari ijanisha riri hejuru kuko usanga mu yandi mabanki rugera kuri 30%.
Ati: “ Ubundi mu mategeko rusange ugomba kuba ugaragaza ngo njye ni iki nakoze mu mushinga nshaka gukora nkaba nifuza ko banki na yo yagira icyo inyongereraho, burya binayiha icyizere cy’uko umushinga ugiye gukora wawutekerejeho ugira n’ibyo wigomwa kugira ngo uzakorwe”.
Avuga ko n’ubundi ku nguzanyo bari basanzwe batanga zo gufasha abarimu kubona icumbi basabwaga ririya 10%.
Muri iyi nama, ubusanzwe iba kabiri mu mwaka abanyamuryango banagaragarijwe uko umutungo wa koperative uhagaze.
Uwambaje yasobanuye ko inama nk’iyi iba igamije kubagaragariza uko basoje umwaka wabanje; bifashishije imibare iba yavuye ku mugenzuzi wigenga.
Yavuze ko inyungu y’iyi koperative yavuye kuri miliyari 10,9 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022 ikagera kuri miliyari 12,1 muri 2023.
Havuyemo imisoro inyungu ni miliyari 8,4, ubuyobozi buvuga ko aya mafaranga ari yo aba ari aya koperative abanyamuryango bafatiraho ibyemezo by’ icyo azakoreshwa, kuri ubu bakaba bemeje ko akomeza kuguma mu kigega kugira ngo inguzanyo bahabwa ziyongere binabafashe gukomeza gukora n’indi mishinga.
Ubu inguzanyo ziri hanze mu banyamuryango ni amafaranga miliyari 114 mu gihe ubwizigame bafite ari miliyari 64. Hakaba hagaragajwe ikibazo cy’uko abagurijwe batitabira kugarura amafaranga muri banki kandi nyamara barakoze imishinga myiza ibungura, bikaba bisaba kongera ubukangurambaga.
Umutungo w’Umwalimu SACCO na wo wariyongereye uva kuri miliyari 121 ugera kuri miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda.