Mu gihe abakirisitu batangiye kwitegura Pasika, abaramyi batangiye gushyira hanze indirimbo zishimangira intsinzi y’izuka Yesu yaboneye ku musaraba i Gorigota.
Ni muri urwo rwego itsinda ry’abaramyi Emmas & Salem ryashyize hanze indirimbo nshya yinjiza abakristo muri Pasika, akaba ari indirimbo bise “Inkuru Nziza” yasohokanye n’amashusho yayo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Emmas yakomoje ku isoko bakuyeho inganzo yabyaye iyi ndirimbo yabo bise “Inkuru Nziza”.
Yagize ati: “Byakomotse mu gitabo cy’Abafilipi 2:6-8. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa.
Ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu. Yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba”.
Emmas & Salem bamaze iminsi mike bibarutse umwana w’umuhungu bise Ián, batangaje ko iyi ndirimbo yabo nshya ivuga ku rukundo rutangaje rwa Yesu aho yatuye imitwaro y’ibyaha bya bose nuko agacungura abanyabyaha bari baraciriweho iteka ry’urupfu rw’iteka.
Aragira ati: “Urupfu ntabwo rukiri igihano ku bizera ahubwo ni irembo ritwinjiza mu buzima bw’ibyishimo bidashira. Abamwizera bose, bafite ubugingo buhoraho. Iyo turi bazima, turi ab’aba Kristo. Ni yo dupfuye, turi abe. Kubaho ni Kristo no gupfa ni Kristo”.
Emmas & Salem ni itsinda ry’umugabo n’umugore batuye ku mugabane w’Amerika mu gihugu cya Canada. Amazina yabo asanzwe ni Emmanuel Rwagasore (Emmas) ndetse na Salem Rwagasore (Salem). Bamaze gukora indirimbo 10 zirimo “Ushimwe” bakoranye na Nice Ndatabaye.
