03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

31 March 2023 - 13:03
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano
Share on FacebookShare on Twitter

Umutesi Solange wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasimbujwe kuri izo nshingano hashyirwaho Umuyobozi mushya w’Akarere ari we Antoine Mutsinzi, na ho Ann Monique Huss nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Werurwe 2023, cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko No 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Umutesi Solange yasimbuwe kuri izo nshingano nyuma y’aho we n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagawaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba imbere y’urubyiruko rurenga 2100 rwitabiriye umuhango wo gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero ku wa kabiri taliki ya 28 Werurwe.

Perezida Kagame yavugaga ku burangare bw’abayobozi bushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ubwo yagarukaga ku mpamvu yihariye yatumye atumira Madamu Umutesi mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri yabonye inzu ku muhanda imaze igihe yambitswe ibintu bisa n’iby’abasazi bambara maze asaba abayobozi b’Umujyi n’Umuyobozi w’Akarere kubikuraho, nabo baragenda baterera agati mu ryinyo.

Avuga ko yasabye abayobozi barimo Mayor Rubingisa Pudence na Umutesi Solange wa Kicukiro kureba nyiri iyo nyubako akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by’umwanda.

Hashize amezi ane ntacyo bakoze, Perezida Kagame yongera kubibutsa ariko ntihagira igikorwa, Perezida Kagame akomeza kubibona kandi biteje ikibazo nk’inyubako yari ku muhanda.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Umutesi Solange yahise asaba imbabazi agaragaza ko habayeho uburangare.

Yagize ati ” Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icya mbere na mbere turabasaba imbabazi kuko habayemo gutinda.”

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko nta mbabazi akeneye gusobanurirwa asaba Umutesi gusobanura ibyo yabajijwe.

Undi ati “Mukimara kubitwereka, twegereye nyiri uriya mutungo yitwa Yannick dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye.”

Madamu Umutesi yatakambye akomeza gusaba imbabazi Perezida Kagame maze amubaza icyo izo mbabazi zivuze kuri we amusubiza ko agiye gukosora amakosa agaragara mu nshingano ze.

Umukuru w’Igihugu yamubajije akamaro k’imbabazi asaba niba zivamo guhinduka akavamo umuntu muzima uzagira icyo akora.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa nawe yabajijwe icyo yakoze ngo icyo kibazo gikosorwe kuko na we yakigejejweho, avuga ko batabikurikiranye ariko bigiye gukosorwa mu gihe cya vuba.

Ati: “Nyakubahwa Perezida twararangaye ntabwo twabishyizemo ubushake kuko byasabye ko mwongera kutwibutsa tubona gusubirayo gusaba nyiri iyo nzu kubikosora”.

Ubwo Meya Rubingisa yageragezaga kubeshya Umukuru w’Igihugu yahise amwibutsa ko mu gihe cyo kuvuga akwiriye kujya abanza gutekereza.

Perezida Kagame yasabye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye ndetse ntibite no ku bikorwa bashinzwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu ko babicikaho burundu.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Comments 1

  1. Andrew RUTSINGA says:
    2 months ago

    n’abo muri HUYE bakwiriye gukeburwa, munama y’ababyeyi ku ishuri rya new Vision Primary school i NGOMA, directeur yerekanye ibaruwa y’amashuri yubatswe na RUTAYISIRE yatangiye gusaduka ataratahwa,nuko bahisha ubusembwa borosaho agasima, amashuri yavaga n’ibindi byose bigaragaza ko ntabuzirantenge,aho kubikosora baramwirukana,umunsi yagwiriye abanyeshuri bazaba bavuga ngo ntibari babizi kandi yarandikiye na Polisi,mudukurikiranire tutazashyingura byitwa ngo ni uburangare bw’abayobozi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.