Abahagarariye ibigo binyuranye by’ubucuruzi, imiryango idaharanira inyungu n’ibigo bya Leta bagaragarijwe ko gukoresha indango y’u Rwanda “AkadomoRw (.rw) kuri murandasi bifite uruhare mu kumenyakanisha ibyo bakora no kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Babisobanuriwe mu nama yabereye i Kigali uyu munsi ku wa 17 Werurwe 2023, yateguwe n’Ikigo RICTA gishinzwe gucunga no guteza imbere indango y’igihugu kuri murandasi “AkadomoRW (.rw)” ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Ni mu gihe bigaragara ko ubwitabire mu gukoresha iriya ndago bukiri hasi.
Hari abavuga ko bamenyereye gukoresha izo mu bindi bihugu nka “.com”, “.net” bumva ko ari zo zikoreshwa henshi ku isi zatuma bamenyekana, abandi bafite impungenge ku mutekano wo gukoresha “.rw”, banibaza niba irenga imbibi z’u Rwanda.
Umwe mu bitabiriye ibiganiro ati: “Impungenge twagiye tugira kuri iyi ndangarubuga (indango) zirebana n’umutekano, ese urizewe? Tukibaza niba urubuga ruyifite kurwinjiramo byoroha; bidafata igihe kinini, ubundi tukumva ko uyikoresheje adashobora kumenyekana nk’uwakoresheje ziriya dusanzwe tumenyereye”.
Karamuzi James ushinzwe ibijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bigo bya Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko indango “.rw” ituma izina ry’ikigo rimenyekana hirya no hino ku isi bikanagira uruhare mu guteza imbere Ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ati: “ Iyi ndango irenga imipaka y’u Rwanda, ifite agaciro, ituma tumenyekana birenze aho turi, tukamenyekana ku isi hose. Nta cyo bidutwaye nta n’igihombo kuba ubucuruzi bwacu, ibikorwa byacu bifite .rw, biba bifatiye ku Gihugu cyacu”.
Avuga ko kuba Abanyarwanda bakwitabira gukoresha indango y’Igihugu cyabo ari n’umusanzu baba batanze mu kucyubaka.
Ashingiye ku mibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yerekana ko ibigo bigera ku bihumbi 60 bikoresha indango ya “.com”, “.net” n’izindi kandi zigurwa (hari izigurwa amadolari 20 na 15, “.rw” yo ikagurwa amadolari 10 ku mwaka), yavuze ko bigaragaza ko hari amafaranga menshi arenga imbibi z’u Rwanda akishyurwa abanyamahanga.
Ati: “ Twebwe ubwacu turimo kwihombya, ayo mafaranga yakabaye aguma mu Gihugu akagira ibintu runaka akora by’iterambere, akazamura ubukungu”.
Ku bijyanye n’umutekano w’amazina y’ibigo, Karamuzi yasobanuye ko kuyandikisha bituma arindwa kandi mu gihe havutse ikibazo umuntu yamenya aho abariza ku buryo bworoshye.
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bavuze ko hari ibyo bungutse mu mikoreshereze ya “.rw”.
Uwitwa Muhire Leonidas ati: “Twasanze iyi ndangarubuga izamura isura y’u Rwanda kuri internet mu kurumenyekanisha, kuzamura ishoramari mu gihugu ndetse no kuzamura umutekano w’imbuga za murandasi mu Rwanda”.
Karegeya Geoffrey umukozi ushinzwe iterambere muri RICTA, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga ku gukoresha “.rw” kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubyitabira.

Nk’uko yabigarutseho, kugeza ubu ibigo bimaze kuyiyandikishaho bigera ku bihumbi 7.
