Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasoje umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tuyigize waberaga mu Karere ka Karongi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Werurwe, yibutsa abo bayobozi ko gutanga serivisi nziza bizatuma abaturage babagirira icyizere.
Yanayoboye ikiganiro kuri ‘gahunda y’igihugu y’uburyo abaturage bo mu ngo zifite amikoro make bivana mu bukene mu buryo burambye’.
Yashimiye ubuyobozi bw’Intara bwateguye uyu mwiherero, aboneraho no kwibutsa abayobozi ko imikorere yabo ari yo izatuma abaturage babagirira icyizere.
Ati: “Umuco wo gutanga serivisi nziza ni wo uzatuma abaturage babagirira icyizere”.
Minisitiri Musabyimana yashimiye abo bayobozi ku ngamba bafatiye muri uwo mwiherero zirimo izo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo; guhangana n’ibibazo by’imirire mibi n’igwingira; gukemura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; kunoza imikorere n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana yabasabye gushyira umuturage ku isonga, gutanga serivise nziza, gusuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 1) haba hari ibyasigaye inyuma bikihutishwa, no gusigasira ibyagezweho.
Gukorera hamwe nk’ikipe, gukemura ibibazo by’abaturage, guhindura ubuzima bw’abaturage bayoboye no guteza imbere ifasi bayoboye mu buryo burambye, gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi kiri hejuru cyane muri iyi Ntara, kuzamura igipimo cyo kwesa imihigo kuko hari Uturere twabonye amanota make mu mihigo ya 2021/2022.
Ni umwiherero w’iminsi ibiri watangiye ku wa mbere, i Karongi uhuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, Uturere n’Abafatanyabikorwa wari ugamije kwisuzuma, kujya inama no gufata ingamba kugira ngo hakomeze kwihutishwa iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu kiganiro ku mikorere n’imikoranire y’inzego hagamijwe kwihutisha ibikorwa n’umurimo unoze, cyatanzwe na Guverineri Habitegeko Francois abari mu mwiherero basobanuriwe uburyo imihigo itegurwa, ikurikiranwa ku bufatanye bw’inzego zose mu Karere kugira ngo yeswe ku gihe.
Mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Mbere kandi Abayobozi b’Uturere bagaragarije abitabiriye umwiherero aho imihigo y’Uturere 2022/2023, igeze ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye abafatanyabikorwa b’Uturere kuri gahunda zo gufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage cyane cyane ku bijyanye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Akarere ka Rusizi kashimiwe kuba karitwaye neza mu Mihigo y’Uturere ya 2021/2022, naho Uturere twaje mu myanya y’inyuma dusabwa gufata ingamba zo guhindura imikorere kugira ngo uyu mwaka tuzitware neza.







