Itsinda ry’abanyeshuri n’abakozi b’Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, rwatangiye ku wa Mbere taliki ya 13 rukazageza ku ya 17 Werurwe 2023.
Kuri uyu wa Kabiri, iryo tsinda ryasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bakaba bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.
Brig Gen Joakim Ngure Mwamburi uyoboye iryo tsinda, yavuze ko uru ruzinduko rugamije kongerera ubumenyi abanyeshuri mu bijyanye n’urugendo rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.
Ibyo ngo bizajyanirana no kurushaho gusobanukirwa mu mizi ibibazo byose bikigaragara mu rugendo rwo kwihuza kw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba mu bukungu no mu bya gisirikare.
Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, abagize iryo tsinda basobanuriwe urugendo rw’iterambere ry’igisirikare cy’u Rwanda uhereye igihe Ingabo za RPF Inkotanyi zasoreje urugamba rwo kubohora Igihugu kugeza uyu munsi hashize imyaka ikabakaba 30.
Abo banyeshuri nanone basuye icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Imari cya Zigama CSS, ibiro by’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima (MMI), n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Banasuye Urwibutso rwa Kigali, aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa, hamwe n’izindi Jenoside zabaye mu bice bitandukanye by’Isi.
By’umwihariko, uyu munsi banasuye Ibitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe, bikaba biteganyijwe ko bazakomereza uruzinduko rwabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare no mu bigo bike bya Leta n’iby’abikorera.


