Umwana urengeje imyaka 2 yaragwingiye nta garuriro-MINISANTE

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko umwana iyo arengeje imyaka 2 yaragwingiye  nta garuriro riba rigihari kandi aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura iyo akuze ugereranyije n’abataragwingiye. Izo ndwara ni iz’umutima, diyabete  n’izindi.

Byagarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iteraniye i Kigali kuva ku wa 27-28 Gashyantare 2023, mu kiganiro kijyanye n’iterambere ry’umuryango.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko ikibazo cy’igwingira abantu badakwiye kugikerensa ngo bagifate nk’icyoroheje.

Yagize ati: “Mu rwego rw’ubuvuzi tukibona nk’indwara ndetse nk’icyorezo, iyo umwana arenge imyaka ibiri yaragwingiye nta garuriro, abana no kugwingira ubuzima bwe bwose, nyuma akazagira n’ibibazo byo kurwara indwara zitandura kurusha abataragwingiye kuko umubiri we uba ushaka gufata ibyo utabonye  ariko ntibishobora gukuza igihe yatakaje, ahubwo na byo bimubera ikibazo ubwabyo ”.

Minisitiri Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko igwingira barifata nk’indwara kuko  ifite ikiyitera.

Ati: “Icya mbere ni indyo ituzuye akenshi binaturuka ku mubyeyi agitwita umwana, icya kabiri ni inzoka abana bakura mu mazi yanduye banywa cyangwa tubatekeshereza ibyo kurya, zagera mu nda na duke umwana ariye zikaba ari zo zitwirira, icya gatatu ni ibibazo abana bagira kubera amakimbirane aba hafi yabo, ubwonko bw’umwana ntibwihanganira ibintu bibi bibubuza kwisanzura”.

Kuri iki kijyanye n’amakimbirane,  yavuze ko iyo abantu batonganira hafi y’uruhinja ubwonko butanga amakuru ku bindi bice by’umubiri ngo “ntimukure hano hari ikibazo”.

Ibi bibazo byose byavuzwe bituma ubwonko budakura aho usanga umwana  afite imyaka 5 ariko mu gihagararo akamera nk’ufite amezi 6.

Ati: “Ubwonko bwabo ntibukura nk’ubw’abandi bana batagwingiye, bagera mu ishuri bakananirwa kwiga. Abana ni bo bazaba ari abayobozi b’ejo b’Igihugu cyacu ni yo mpamvu tugomba kubarinda iri gwingira hakiri kare ntidushake kubikora byaramaze kuba ikibazo”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagaragaje ko umusaruro wo kurwanya igwingira mu bana udashimishije kuko mu myaka 10, ryagabanutseho 5% gusa, ni nka 1% rigenda rigabanuka buri mwaka ku buryo izo ngamba zitongewemo ingufu, byazasaba imyaka nka 33 kugira ngo iki kibazo kiranduke.

 Nk’uko yabisobanuye imibare igaragaza ko mu Rwanda,  umwana umwe kuri 3 agwingiye. 

Ati: “Ni kimwe no muri Afurika no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, 30% by’abana baragwingiye”.

Yavuze ko mu bikorwa bijyanye n’ubuzima u Rwanda rwakoze nko kurwanya malariya n’ibindi usanga ruri imbere cyane ariko mu bijyanye no kurwanya igwingira ruri inyuma.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin agaragaza ko  ibyo gukora mu guhangana n’iki kibazo cy’igwingira bitagoye cyane bikwiye kwitabwaho ariko  hari n’ibyatangiye gukorwa mu minsi mike ishize.

Ati: “Tugiye kugira imyaka ibiri idasanzwe yo kurwanya igwingira kuko ibyo twakoze mbere byaduhaye umusaruro muke cyane, mu byatangiye gukorwa ni uguha abana ibyo kurya; igi rimwe ku munsi, indagara zirimo intungamubiri zikomeye zirwanya igwingira n’imboga duhinga hafi y’urugo, ugashyiraho n’imbuto”.

Icya kabiri ni ukubaha amazi asukuye; atetse cyangwa arimo umuti wica udukoko, ikindi ni uko ababa baragwingiye bakwitabwaho binyuze mu kuvugurura santeri z’ubuvuzi zabaga ku mavuriro ( Centre Nutritionnel) zikongera kugarurwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE