Karate: Abanyamuryango ba ISKF batanze inkunga ya mituweli ku bantu 50 i Kayonza

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagize itsinda ry’abakinnyi ba Karate muri “Shotokan” babarizwa muri ISKF “International Shotokan Karate Federation”  ifite icyicaro mu Buyapani, taliki 25 Gashyantare  2023 bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere Kayoza mu gikorwa cy’umuganda.

Uhagarariye ISKF mu Rwanda,  Sensei  Nduwamungu Jean Marie Vianney  atangaza ko bifanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda, batanga inkunga ya mituweli ku bantu 50 nyuma banatanga amahugurwa  y’umukino wa Karate muri “Shotokan” ku  bakinnyi ba Karate  b’i Kayonza bari bateraniye muri Maison des Jeunes  ya Kayonza.

Uhagarariye ISKF mu Rwanda,  Sensei  Nduwamungu Jean Marie Vianney

Umuvugizi wa ISKF, Sensei Mbarushimana Eric yavuze ko ibi bikorwa barimo kubikora mu Turere dutandukanye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Karate “Shotokan” ndetse no gufatanya n’abaturage mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Umuyobozi wa ISKF, Sensei Nduwamungu yijeje abakarateka bo mu makipe ari mu Karere ka Kayonza ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa ndetse n’ubuvugizi mu kuzamura ibikorwa by’iterambere muri aya makipe.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE