Miliyari 31 Frw zashowe mu korohereza abahinzi kubona ifumbire

Itumbagira ry’ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga, byateye u Rwanda gutanga Nkunganire ya miliyari zirenga 31 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka ushize, rwego rwo korohereza abahinzi kubona ifumbire ku giciro cyoroheje no kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa.
Ibiciro by’ifumbire byatangiye gutumbagira mu buryo budasanzwe ku rwego mpuzamahanga guhera mu mwaka wa 2021-2022, bituma Guverinoma y’u Rwanda ifata gahunda yo gukuba inshuro zirenga enye nkunganire yatangaga kugira ngo abahinzi babashe kubona ifumbire bongere umusaruro.
Ubwo yagezaga ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’imishinga minini ikomeje gushyirwa mu bikorwa, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo kongera Nkunganire nyuma y’aho ibiciro ku isoko mpuzamahanga byakomeje kwiyongera.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023 hatanzwe nkunganire ikabakaba miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana n’ubwiyongere bwa 93% uhereye mu mwaka wari ushize. Ibyo bikaba byaratewe n’uko ibiciro byazamukaga ku Isi kandi akaba ari nta bundi buryo twari kongera umusaruro w’ubuhinzi tutongereye ifumbire dushyira mu mirima.”
Yakomeje avuga ko kongera ifumbire byagaragaje umusaruro mu gihembwe cya mbere cy’Ihinga A gitangira muri Nzeri kikageza mu Kuboza, kandi ngo hari icyizere ko umusaruro uzikuba kabiri muri iki gihembwe ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.
Yagaragaje kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, zirimo guhuza ubutaka ahamaze guhuzwa ubusaga hegitari 760,000 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe (CIP crops).
Hagamijwe kandi gukomeza kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro, hashyizweho gahunda yo kurwanya isuri iri kugenda neza cyane mu Gihugu, ikaba inafasha kongera umusaruro hanabungabungwa ibidukikije.
Mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, hakomeje kongerwa ubuso bwuhirwa, ndetse na gahunda yo kuhira irakomeje mu gihugu hose, aho igaragaza umusaruro ahantu hashoboraga kwibasirwa n’amapfa by’umwihariko.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ati: “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ubuso bwuhiye buteganyijwe kwiyongeraho hegitari zirenga 2000.”

Mu duce tw’Igihugu twazahajwe n’amapfa, Guverinoma y’u Rwanda yafashije abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira no kubona imbuto y’ibihingwa byera vuba nk’ibishyimbo n’imboga ndetse n’ibyihanganira izuba birimo ibijumba n’imyumbati, bituma hataba ikibazo cy’ibiribwa mu baturage.
Dr. Ngirente yashimangiye ko mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarura, mu gihugu hose hamaze kubakwa ubuhunikiro burenga 1,470 ndetse harimo no kubakwa n’ubundi 525. Yanakomoje ku mashini zirenga 40 zumisha umusaruro zaguzwe mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro w’ibinyampeke wapfa ubusa.
Mu kubungabunga ubuziranenge bw’umusaruro ubarirwa ku masoko y’imbere mu gihugu no mu mahanga, hubatswe ububiko bukonjesha ibiribwa n’indabo (cold rooms) 77 burimo 50 bwubatswe na Leta na 27 bwubatswe n’abikorera.
Mu rwego rwo kugabanya igihombo guterwa n’ihindagurika ry’ikirere n’indwara z’ibyorezo, hashyizweho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi irimo nkunganire ya Leta ingana na 40%, muri uyu mwaka inka zishingiwe zikaba zisaga 43,500 na ho amatungo magufi arasaga 236,000.
Hegitari zirenga 31,000 zihinzweho ibigori, umuceri, ibirayi, imiteja n’urusenda na zo ziri mu bwishingizi.
Guverinoma yakomeje kwagura kandi ibigega by’ingoboka by’ibinyampeke, ibyo bigega bikaba byaragaragaje umumaro wabyo by’umwihariko mu gihe cya COVID-19 aho byafashije cyane abaturage bari babuze amikoro mu gihe cya Guma Mu Rugo, bikaba binafasha mu kugoboka abaturage igihe habaye amapfa.
Dr. Ngirente yahishuye ko Guverinoma y’u Rwanda iteganya kongera ibyo bigega kugeza aho u Rwanda ruzaba rufite nibura ibishobora guhunika toni 100,000 mu gihugu cyose.
Yakomeje akomoza no ku yindi mishinga y’ubuhinzi igenda yiyongera ikanongera n’ibikorwa by’ubuhinzi harimo kuhira kugira ngo imihindagurikire y’ibihe itazakomeza gukoma mu nkokora Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Muri iyo mishinga harimo umushinga munini cyane wa Gabiro Agri Business Hub mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo, ndetse n’uw’ubworozi butanga inyama wa Gako Beef Project mu Karere ka Bugesera.


